Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Muhoozi yatangaje ko Masamba Intore azaririma mu birori by’Isabukuru ye

radiotv10by radiotv10
18/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Muhoozi yatangaje ko Masamba Intore azaririma mu birori by’Isabukuru ye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Twitter ye igarutseho, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubu ari kugaruka cyane ku isabukuru ye iteganyijwe muri iki Cyumweru aho ari kuvuga bamwe mu bazitabira ibi birori ndetse yeruye ko bizaririmbamo Umuhanzi w’umunyabigwi mu Rwanda, Masamba Intore.

Mu minsi ishize konti ya Muhoozi yari yavuyeho bivugisha benshi mu gihe bari bazi ko uyu mugabo akunze gukoresha urubuga rwa Twitter cyane.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, uyu mugabo yagarutse kuri Twitter yongera guhata ibitekerezo uru rubuga, aho ubu ari kugaruka cyane ku isabukuru y’imyaka 48 ye iba tariki 23 Mata.

Mu butumwa yanyujije mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko umuhanzi w’intangarugero mu Rwanda, Masamba Intore azaririmba mu isabukuru yanjye.”

Muhoozi yakomeje avuga ko yishimiye “kuzabyina indirimbo nihebeye ‘Inkotanyi cyane’.”

Mu masaha akurikiyeho, Muhoozi hari uwamusangiye kuri Twitter amashusho y’abakobwa b’ikimero bari kubyina imwe mu ndirimbo za Masamba Intore yitwa Ikizungerezi.

Muhoozi yamusubije agira ati “Murakoze cyane bashiki banje beza b’Abanyarwandakazi ku bw’iyi mbyino nziza.”

Nk’uko byagaragaye ku butumwa bwerekana abahanzi bazaririmba muri ibi birori, barimo Bebe Cool ndetse na Dr Jose Chameleone.

Muhoozi kandi mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yatangaje ko Inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My Uncle’, zatashye ndetse ko yazakiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Malaika wari Umu-Rayon byahamye yahinduye inzira ubu yambaye umukara n’umweru

Next Post

DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga

DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.