• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Muhoozi yatangaje ko Masamba Intore azaririma mu birori by’Isabukuru ye

radiotv10by radiotv10
18/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Muhoozi yatangaje ko Masamba Intore azaririma mu birori by’Isabukuru ye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Twitter ye igarutseho, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubu ari kugaruka cyane ku isabukuru ye iteganyijwe muri iki Cyumweru aho ari kuvuga bamwe mu bazitabira ibi birori ndetse yeruye ko bizaririmbamo Umuhanzi w’umunyabigwi mu Rwanda, Masamba Intore.

Mu minsi ishize konti ya Muhoozi yari yavuyeho bivugisha benshi mu gihe bari bazi ko uyu mugabo akunze gukoresha urubuga rwa Twitter cyane.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, uyu mugabo yagarutse kuri Twitter yongera guhata ibitekerezo uru rubuga, aho ubu ari kugaruka cyane ku isabukuru y’imyaka 48 ye iba tariki 23 Mata.

Mu butumwa yanyujije mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko umuhanzi w’intangarugero mu Rwanda, Masamba Intore azaririmba mu isabukuru yanjye.”

Muhoozi yakomeje avuga ko yishimiye “kuzabyina indirimbo nihebeye ‘Inkotanyi cyane’.”

Mu masaha akurikiyeho, Muhoozi hari uwamusangiye kuri Twitter amashusho y’abakobwa b’ikimero bari kubyina imwe mu ndirimbo za Masamba Intore yitwa Ikizungerezi.

Muhoozi yamusubije agira ati “Murakoze cyane bashiki banje beza b’Abanyarwandakazi ku bw’iyi mbyino nziza.”

Nk’uko byagaragaye ku butumwa bwerekana abahanzi bazaririmba muri ibi birori, barimo Bebe Cool ndetse na Dr Jose Chameleone.

Muhoozi kandi mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yatangaje ko Inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My Uncle’, zatashye ndetse ko yazakiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + fourteen =

Previous Post

Malaika wari Umu-Rayon byahamye yahinduye inzira ubu yambaye umukara n’umweru

Next Post

DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Next Post
DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga

DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.