Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije ishya n’ihirwe Ian Kagame, umwana wa Perezida Paul Kagame, agiye gusoza amasomo ya Gisirikare mu ishuri rikomeye ryo mu Bwongereza, amuha ikaze mu mwuga w’igisirikare.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari inshuti y’umuryango wa Perezida Paul Kagame ndetse akaba amwita Se wabo, yifurije Ian Kagame ishya n’ihirwe mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.
Yagize ati “Reka nshimibire murumuna wanje, Ofisiye Ian Kagame wenda gusozanya umuhate amasomo muri Sandhurst.”
Muri ubu butumwa, Muhoozi yakomeje avuga ko nk’umwe mu babanjirije Ian Kagame kwinjiira mu gisirikare agomba kumuha ikaze muri uyu mwuga utagira uko usa.
Ubu butumwa bwa Muhoozi buherekejwe n’ifoto ya Ian Kagame bigaragara ko ari ku ishuri yambaye impuzankano ya Gisirikare ndetse afite n’imbunda ari kumwe na mugenzi we bigana.
Si ubwa mbere Muhoozi agaragaje ko Ian Kagame agiye kurangiza amasomo ya Gisirikare kuko mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, na bwo yari yabigarutseho mu butumwa na bwo yari yanyujije kuri Twitter ye.
Icyo gihe yari yagize ati “Ofisiye witegura kwinjira mu Gisirikare Ian Kagame, nkwifurije kugubwa neza muri Sandhurst. Komera kandi ugire amagara mazima kandi ntuhagire ugutera igihunga.”
Ishuri The Royal Military Academy Sandhurst rigiye kurangiza Ian Kagame, ni rimwe mu mashuri makuru ya Gisirikare akomeye ku Isi, rikaba riherereye mu Mujyi wa Sandhurst i Berkshire mu Bwongereza.
RADIOTV10