Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yifurije ishya n’ihirwe ubuheture bwa Perezida Kagame, Ian Kagame ugiye gusoza amasomo ya Gisirikare

radiotv10by radiotv10
29/07/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yifurije ishya n’ihirwe ubuheture bwa Perezida Kagame, Ian Kagame ugiye gusoza amasomo ya Gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije ishya n’ihirwe Ian Kagame, umwana wa Perezida Paul Kagame, agiye gusoza amasomo ya Gisirikare mu ishuri rikomeye ryo mu Bwongereza, amuha ikaze mu mwuga w’igisirikare.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari inshuti y’umuryango wa Perezida Paul Kagame ndetse akaba amwita Se wabo, yifurije Ian Kagame ishya n’ihirwe mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Yagize ati “Reka nshimibire murumuna wanje, Ofisiye Ian Kagame wenda gusozanya umuhate amasomo muri Sandhurst.”

Muri ubu butumwa, Muhoozi yakomeje avuga ko nk’umwe mu babanjirije Ian Kagame kwinjiira mu gisirikare agomba kumuha ikaze muri uyu mwuga utagira uko usa.

Ubu butumwa bwa Muhoozi buherekejwe n’ifoto ya Ian Kagame bigaragara ko ari ku ishuri yambaye impuzankano ya Gisirikare ndetse afite n’imbunda ari kumwe na mugenzi we bigana.

Si ubwa mbere Muhoozi agaragaje ko Ian Kagame agiye kurangiza amasomo ya Gisirikare kuko mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, na bwo yari yabigarutseho mu butumwa na bwo yari yanyujije kuri Twitter ye.

Icyo gihe yari yagize ati “Ofisiye witegura kwinjira mu Gisirikare Ian Kagame, nkwifurije kugubwa neza muri Sandhurst. Komera kandi ugire amagara mazima kandi ntuhagire ugutera igihunga.”

Ishuri The Royal Military Academy Sandhurst rigiye kurangiza Ian Kagame, ni rimwe mu mashuri makuru ya Gisirikare akomeye ku Isi, rikaba riherereye mu Mujyi wa Sandhurst i Berkshire mu Bwongereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 17 =

Previous Post

DRC-Beni: Harashwe urufaya rw’amasasu ubwo abigaragambya bagabaga igitero kuri MONUSCO

Next Post

Umukobwa wa Rusesabagina yahishuye isezerano yahawe n’Inteko ya America nyuma yo kuyihamiriza ko u Rwanda rwamunetse

Related Posts

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

by radiotv10
05/01/2026
0

Earbuds are amazing, they let us enjoy music, podcasts, and calls anywhere. But did you know they can be full...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye
MU RWANDA

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

05/01/2026
Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

05/01/2026
Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

05/01/2026
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukobwa wa Rusesabagina yahishuye isezerano yahawe n’Inteko ya America nyuma yo kuyihamiriza ko u Rwanda rwamunetse

Umukobwa wa Rusesabagina yahishuye isezerano yahawe n’Inteko ya America nyuma yo kuyihamiriza ko u Rwanda rwamunetse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.