Muri Football nyarwanda hafashwe icyemezo ku bw’ibyago byabaye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko mu mikino yose iba uyu munsi, ibimburirwa n’umunota wo kuzirikana abahitanywe n’ibiza byabaye mu Rwanda bigahitana abarenga ijana (100).

Mu ijoro ryacyeye, mu bice binyuranye by’u Rwanda, haguye imvura nyinshi yateje ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Izindi Nkuru

Ibi biza byatewe n’imvura nyinshi idasanzwe, byanahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda barenga ijana, aho kugeza ubu hamaze kumenyekana 115 biganjemo abo mu Burengerazuba.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko, kubera ibi byago byabaye mu Rwanda, hateganyijwe igikorwa cyo kuzirikana ababiburiyemo ubuzima no kwifatanya n’imiryango yabo.

Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA, rigira riti Mu rwego rwo kuzirikana no kwifatanya mu kababaro n’abagizweho ingaruka n’ibiiza byibasiye cyane cyane Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, kuri buri mukino w’umupira w’amaguru uba kuri uyu munsi harafatwa umunota wo kuzirikana abo bose mbere y’uko umukino utangira.

Guverinoma y’u Rwanda, kandi yihangani ababuriye ababo muri ibi biza, nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wayo wungirije, Alain Mukuralinda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru