Wednesday, September 11, 2024

Umunyamideri w’ikirangirire yaserukanye umushanana w’i Rwanda mu birori bikomeye ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibirori bikomeye ku Isi bizwi nka Met Gala 2023, byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, bikomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bagaruka ku byanyuze benshi birimo Umunyamideri w’ikirangirire Naomi Campbell waje yambaye umushanana.

Ni ibirori byabereye i New York mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi n’abanyamideli.

Umunyamideli w’Umwongerezakazi Naomi Campbell yaserukanye umushanana usa n’uwa Kinyarwanda muri ibi birori.

MetGala2023 Insanganyamatsiko y’uyu mwaka abitabiriye ibi birori bari basabwe kwambara imyenda yo kunamira umunyamideli w’Umudage Lagerfeld wapfuye 2019.

Bamwe mu bitabiriye ibi birori bahisemo kwambara berekeza ku njangwe yakundwaga cyane n’uyu munyamideli w’umudage yitwa Choupette yakundaga kwambika amadarubindi ye y’izuba.

Gusa iyi njangwe Choupete yiseguye ku bantu kuri Instagram ko itabashije kwitabirira ibi birori.

Ibirori bya Met Gala ni ibirori by’imideli byatangiye mu 1948, biba buri mwaka buri wa mbere wa mbere w’ukwezi kwa Gicurasi, bikabera ahitwa Metropolitan, mu nzu ndangamateka y’ubugeni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imyambarire ya Naomi Campbell yanyuze benshi

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist