Muri Oman haturutseyo inkuru y’incamugongo y’Umunyarwandakazi wabagayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwandakazi w’imyaka 32 wabaga muri Oman aho yakoreraga akazi, yitabye Imana, nyuma yo kugongwa n’imodoka ubwo yambukaga umuhanda agiye guhaha.

Nyakwigendera Umwizasate Hagira yabaga muri Oman mu gace kitwa Muscat, aho yakoraga akazi ko mu rugo rumwe rwo muri aka gace.

Izindi Nkuru

Yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, azize urupfu rw’impanuka y’imodoka yamugongeye mu muhanda ubwo yari agiye guhaha ibyo yari atumwe n’abo akorera.

Ikinyamakuru Umuseke, kivuga ko abo mu muryango wa nyakwigendera, bagitangarije ko nyakwigendera yari agiye guhaha mu iguriro rimwe ryo muri aka gace, akaza kugongwa n’impanuka ubwo yariho yambuka umuhanda.

Gusa akimara kugongwa n’imodoka ntiyahise yitaba Imana, ahubwo yahise ajyanwa kwa muganga mu buryo bwihuse aho yari yajyanywe ku Bitaro byitwa Ibra Hospital, ariko aza gushiramo umwuka, nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.

Umuryango wa nyakwigendera kandi uvuga ko wifuza ko yazashyingurwa mu Rwamda, ndetse ubu hakaba hatangiye gukusanywa uburyo bwo kujya kuzana umurambo we.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru