• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Uganda hatangajwe imibare mishya y’abanduye icyorezo cya Ebola

radiotv10by radiotv10
12/02/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Muri Uganda hatangajwe imibare mishya y’abanduye icyorezo cya Ebola
Share on FacebookShare on Twitter

Ministeri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko umubare w’abanduye indwara ya Ebola, wiyongereye ukava ku bantu batatu (3) ukagera ku icyenda (9).

Mu kwezi gushize nibwo Guverinoma ya Uganda yatangaje ko iki cyorezo cya Ebola cyageze muri iki Gihugu giherereye mu burasirazuba bwa Afurika.

Iyi ndwara yagaragaye muri Uganda iterwa n’ubwoko bwa virusi buzwi nka Sudan Strain, ndetse kugeza ubu nta rukingo rwemewe rwayo ruboneka.

Mu itangazo Ministeri y’Ubuzima muri Uganda yashyize ahagarara, yavuze ko umwe mu bantu icyenda banduye Ebola yitabye Imana, mu gihe abarwayi barindwi bari kuvurirwa mu Bitaro byo muri Kampala, undi umwe akaba arwariye mu bitaro Byo muri Mbale, hafi y’umupaka wa Kenya.

Nanone kandi Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko abandi abantu 265 bahuye n’abanduye, bamaze gushyirwa mu kato kugira ngo bakurikiranwe harebwe niba bataranduye.

Muri uku kwezi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko Uganda yatangije igerageza ry’urukingo rugenewe guhangana na Virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Sudan Strain.

Ni mu gihe inkingo zari zihari, zagenewe kurwanya Virus ya Ebola yo mu bwoko bwa Zaire Strain, iheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 3 =

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda yageneye ubutumwa ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye

Next Post

Uko umusore wari uri gukorera ikiyobyabwenge iwe yaguwe gitome n’uko yatahuwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Uko umusore wari uri gukorera ikiyobyabwenge iwe yaguwe gitome n’uko yatahuwe

Uko umusore wari uri gukorera ikiyobyabwenge iwe yaguwe gitome n’uko yatahuwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.