Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musa Fazil yavuze igihe Perezida Kagame yazarekerera kuyobora u Rwanda n’uwazamusimbura

radiotv10by radiotv10
19/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Musa Fazil yavuze igihe Perezida Kagame yazarekerera kuyobora u Rwanda n’uwazamusimbura
Share on FacebookShare on Twitter
  • Mu bazamusimbura, avuga ko we n’abo bari mu kigero kimwe, badakwiye kubamo

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Musa Fazil Harerimana yagaragaje ibyo u Rwanda rwageraho ku buryo rwaba rugeze igihe rwayoborwa n’undi utari Perezida Paul Kagame ndetse anavuga n’abashobora kuzavamo abakandida bazamusimbura.

Depite Musa Fazil Harerimana usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2022.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku byaranze urugendo rwa Hon Musa Fazil Harerimana mu bya politiki, yongeye kuvuga ko akunda Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunze kwita “Baba wa Taifa” [Umubyeyi w’Igihugu] ndetse n’ishyaka ayoboye rya RPF-Inkotanyi.

Uyu munyapolitiki ni umwe mu bagaragaje bwa mbere ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rikwiye kuvugururwa byumwihariko ingingo zagarukaga ku mubare wa manda z’umukuru w’Igihugu kugira ngo bihe amahirwe Perezida Paul Kagame kongera kwiyamariza kuyobora Igihugu muri 2017.

Icyo gihe yavugaga ko ubu busabe abushingira ku byo Perezida Paul Kagame yari amaze kugeza ku Banyarwanda, bityo ko abona ntawundi wari gupfa kubikora kandi ko nta n’undi abona wabikomeza.

Muri iki kiganiro yagira na Radio 10, Sheikh Musa Fazil Harerimana yabajijwe igihe abona u Rwanda rwazayoborerwa n’undi muntu utari Perezida Paul Kagame, avuga ko ari igihe rwazaba rumaze kugera aho rushikamye.

Yagize ati “Reka mbivuge ku mugaragaro, atuyoboye [Perezida Kagame] akageza aho Igihugu kimaze gushikama mu bukungu […] Igihugu rero gifite ijana ku ijana, kigafata imyenda kikayishyura, nta nkunga z’amahanga, kikitunga, ugasanga umutekano n’abaturanyi n’abandi bose tumeranye neza, dufite abakandida bakiri bato.”

Agaragaza abashobora kuvamo uwasimbura Perezida Paul, Hon Musa Fazil Harerimana yavuze ko ari abakiri bato batabaye mu bibazo by’amateka yaranze u Rwanda.

Ati “Abakandida mvuga bakiri bato, ni abantu ubona ko bize muri iki gihe cya nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabateza imbere, ntibahure n’amacakubiri ya Leta iyabashyiramo. Abo bazamutse gutyo, numva ko kuri njyewe ari bo yategura agaha ubuyobozi.”

Musa Fazil Harerimana yavuze impamvu akunda RPF akaba atayibamo

Impamvu akunda RPF akaba ari mu rindi shyaka

Sheikh Musa Fazil Harerimana kandi yanabajijwe impamvu akunze kuvuga ko akunda umuryango wa RPF-Inkotanyi ariko akaba aba muri rindi shyaka anabereye umuyobozi, avuga ko ibyo ntagitangaza kirimo.

Yagarutse ku kamaro k’amashyaka ko ari ugukorera Igihugu, avuga ko kuba akunda RPF-Inkotanyi, bitamwima uburenganzira bwo kuba mu rindi shyaka.

Ati “Kuba tubakunda ntabwo bidutegeka kuba FPR. Ni ukuvuga ngo niba ukunda igiti ntabwo wagenda uvuge ngo mbaye igiti, niba ukunda amazi ntiwagenda uvuge ngo ubaye amazi ariko uba ufite impamvu ubikunze kandi na byo bikakugirira akamaro…

Rero na FPR turayikunda, n’umuyobozi wayo turamukunda, ariko tukavuga ngo muri Politiki ni abantu natwe turi abandi, batekereza neza ariko aho bakwibeshya byaba byiza yuko natwe tugira ishyaka kugira ngo tube twahagoboka.”

 

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Comments 1

  1. Niyitegeka Jean de dieu says:
    3 years ago

    Mwaramutse neza ndashaka kuvuga kubyo Musa fasil yavuzeho byerekeye k’umukuru w’igihugu cyacu nyakubahwa President H.E Paul Kagame, rwose abanyarwanda iyaba twese twarebaga kure cyane tugasubiza amaso inyuma ahashize twakabaye ahubwo twitegura kumuhundagazaho amajwi menshi cyane , H.E Paul Kagame n’umubyeyi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Museveni yahishuye icyavuye mu kiganiro yagiranye na Muhoozi kubyo kuva kuri Twitter

Next Post

P.Kagame yatembereje Muhoozi mu rwuri anagabira abarimo Andrew Mwenda watangiye kumwirahira

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
P.Kagame yatembereje Muhoozi mu rwuri anagabira abarimo Andrew Mwenda watangiye kumwirahira

P.Kagame yatembereje Muhoozi mu rwuri anagabira abarimo Andrew Mwenda watangiye kumwirahira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.