Musa Fazil yavuze igihe Perezida Kagame yazarekerera kuyobora u Rwanda n’uwazamusimbura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Mu bazamusimbura, avuga ko we n’abo bari mu kigero kimwe, badakwiye kubamo

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Musa Fazil Harerimana yagaragaje ibyo u Rwanda rwageraho ku buryo rwaba rugeze igihe rwayoborwa n’undi utari Perezida Paul Kagame ndetse anavuga n’abashobora kuzavamo abakandida bazamusimbura.

Depite Musa Fazil Harerimana usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro cyagarutse ku byaranze urugendo rwa Hon Musa Fazil Harerimana mu bya politiki, yongeye kuvuga ko akunda Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunze kwita “Baba wa Taifa” [Umubyeyi w’Igihugu] ndetse n’ishyaka ayoboye rya RPF-Inkotanyi.

Uyu munyapolitiki ni umwe mu bagaragaje bwa mbere ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rikwiye kuvugururwa byumwihariko ingingo zagarukaga ku mubare wa manda z’umukuru w’Igihugu kugira ngo bihe amahirwe Perezida Paul Kagame kongera kwiyamariza kuyobora Igihugu muri 2017.

Icyo gihe yavugaga ko ubu busabe abushingira ku byo Perezida Paul Kagame yari amaze kugeza ku Banyarwanda, bityo ko abona ntawundi wari gupfa kubikora kandi ko nta n’undi abona wabikomeza.

Muri iki kiganiro yagira na Radio 10, Sheikh Musa Fazil Harerimana yabajijwe igihe abona u Rwanda rwazayoborerwa n’undi muntu utari Perezida Paul Kagame, avuga ko ari igihe rwazaba rumaze kugera aho rushikamye.

Yagize ati “Reka mbivuge ku mugaragaro, atuyoboye [Perezida Kagame] akageza aho Igihugu kimaze gushikama mu bukungu […] Igihugu rero gifite ijana ku ijana, kigafata imyenda kikayishyura, nta nkunga z’amahanga, kikitunga, ugasanga umutekano n’abaturanyi n’abandi bose tumeranye neza, dufite abakandida bakiri bato.”

Agaragaza abashobora kuvamo uwasimbura Perezida Paul, Hon Musa Fazil Harerimana yavuze ko ari abakiri bato batabaye mu bibazo by’amateka yaranze u Rwanda.

Ati “Abakandida mvuga bakiri bato, ni abantu ubona ko bize muri iki gihe cya nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabateza imbere, ntibahure n’amacakubiri ya Leta iyabashyiramo. Abo bazamutse gutyo, numva ko kuri njyewe ari bo yategura agaha ubuyobozi.”

Musa Fazil Harerimana yavuze impamvu akunda RPF akaba atayibamo

Impamvu akunda RPF akaba ari mu rindi shyaka

Sheikh Musa Fazil Harerimana kandi yanabajijwe impamvu akunze kuvuga ko akunda umuryango wa RPF-Inkotanyi ariko akaba aba muri rindi shyaka anabereye umuyobozi, avuga ko ibyo ntagitangaza kirimo.

Yagarutse ku kamaro k’amashyaka ko ari ugukorera Igihugu, avuga ko kuba akunda RPF-Inkotanyi, bitamwima uburenganzira bwo kuba mu rindi shyaka.

Ati “Kuba tubakunda ntabwo bidutegeka kuba FPR. Ni ukuvuga ngo niba ukunda igiti ntabwo wagenda uvuge ngo mbaye igiti, niba ukunda amazi ntiwagenda uvuge ngo ubaye amazi ariko uba ufite impamvu ubikunze kandi na byo bikakugirira akamaro…

Rero na FPR turayikunda, n’umuyobozi wayo turamukunda, ariko tukavuga ngo muri Politiki ni abantu natwe turi abandi, batekereza neza ariko aho bakwibeshya byaba byiza yuko natwe tugira ishyaka kugira ngo tube twahagoboka.”

 

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Comments 1

  1. Niyitegeka Jean de dieu says:

    Mwaramutse neza ndashaka kuvuga kubyo Musa fasil yavuzeho byerekeye k’umukuru w’igihugu cyacu nyakubahwa President H.E Paul Kagame, rwose abanyarwanda iyaba twese twarebaga kure cyane tugasubiza amaso inyuma ahashize twakabaye ahubwo twitegura kumuhundagazaho amajwi menshi cyane , H.E Paul Kagame n’umubyeyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru