Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga

radiotv10by radiotv10
15/02/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Bamaze umwaka batanga imisanzu muri ‘EjoHeza’ ariko konti zabo zirahuhwa n’umuyaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyamuryango b’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abamotari mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze umwaka batanga ubwizigame muri Ejo Heza ariko bakaba batabubona kuri konti zabo.

Aba bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto mu Karere ka Musanze, babwiye RADIOTV10 ko bamaze umwaka urenga bishyura imisanzu ya ‘Ejo Heza’ ariko bareba kuri Konti zabo bakabona ntakiriho.

Umwe bo yagize ati “Washyira nimero muri telephone bakakubwira ngo ntakintu kiriho.”

Bavuga ko mu kwishyura iyi misanzu, bishyurira rimwe imisanzu ya Koperative n’iya Ejo Heza ku bu ryo Koperative yabizeje ko izajya ibishyurira imisanzu y’ubwizigame bw’iki kigega [Ejo Heza].

Bavuga ko kuba ubu bwizigame butagera kuri konti zabo bibagiraho ingaruka zirimo kubima serivisi zimwe na zimwe bakeka ko badatanga ubu bwizigame bwa Ejo Heza.

Umwe ati “Wajya kwaka serivisi nko mu Murenge cyangwa n’ahandi babikubaza ukavuga uti ‘nabitanze muri koperative’ bati ‘zana message’ washyiraho message ugasanga nta kintu kiriho.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’Abamotari mu Karere ka Musanze, Muberuka Safari yemera ko iki kibazo gihari ariko ko kitabaturutseho nk’ihuriro ahubwo giterwa na system bo badafite ubushobozi bwo kwinjiramo.

Ati “Ariko navuganye n’abantu babishinzwe baravuga ngo bagiye kubikemura.”

Gusa avuga ko hari bamwe bashobora guhura n’ibibazo bitewe no kuba barahinduye irangamuntu cyangwa abanditse nimero zazo nabi ariko ko amafaranga yabo ahari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − eight =

Previous Post

RAB yabakanguriye guhinga umuceri irangije ibatererana mu bibazo bagize none ntishaka no kubivugaho

Next Post

Inyamaswa yishwe siyo cyangwa hari nyinshi?…Indi nyana yishwe n’igisimba

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inyamaswa yishwe siyo cyangwa hari nyinshi?…Indi nyana yishwe n’igisimba

Inyamaswa yishwe siyo cyangwa hari nyinshi?...Indi nyana yishwe n’igisimba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.