Bamwe mu banyamuryango b’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abamotari mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze umwaka batanga ubwizigame muri Ejo Heza ariko bakaba batabubona kuri konti zabo.
Aba bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto mu Karere ka Musanze, babwiye RADIOTV10 ko bamaze umwaka urenga bishyura imisanzu ya ‘Ejo Heza’ ariko bareba kuri Konti zabo bakabona ntakiriho.
Umwe bo yagize ati “Washyira nimero muri telephone bakakubwira ngo ntakintu kiriho.”
Bavuga ko mu kwishyura iyi misanzu, bishyurira rimwe imisanzu ya Koperative n’iya Ejo Heza ku bu ryo Koperative yabizeje ko izajya ibishyurira imisanzu y’ubwizigame bw’iki kigega [Ejo Heza].
Bavuga ko kuba ubu bwizigame butagera kuri konti zabo bibagiraho ingaruka zirimo kubima serivisi zimwe na zimwe bakeka ko badatanga ubu bwizigame bwa Ejo Heza.
Umwe ati “Wajya kwaka serivisi nko mu Murenge cyangwa n’ahandi babikubaza ukavuga uti ‘nabitanze muri koperative’ bati ‘zana message’ washyiraho message ugasanga nta kintu kiriho.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’Abamotari mu Karere ka Musanze, Muberuka Safari yemera ko iki kibazo gihari ariko ko kitabaturutseho nk’ihuriro ahubwo giterwa na system bo badafite ubushobozi bwo kwinjiramo.
Ati “Ariko navuganye n’abantu babishinzwe baravuga ngo bagiye kubikemura.”
Gusa avuga ko hari bamwe bashobora guhura n’ibibazo bitewe no kuba barahinduye irangamuntu cyangwa abanditse nimero zazo nabi ariko ko amafaranga yabo ahari.
RADIOTV10