Abaturage bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, basabira mugenzi wabo w’imyaka 25 wabanaga n’umuryango we mu byatsi, kubakirwa mu gihe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko uyu muturage afite ikibazo cy’imitekerereze igwingiye.
Uyu muturage witwa Niyibizi Innocent w’imyaka 25 n’umugore we bari bamaze amezi icyenda bibera mu giti byatsi by’uruyuzi rwarandaranze nyuma baza gutizwa inzu n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kiroba gusa iyi nzu na yo iteye impungenge.
Uyu Niyibizi avuga ko atagira akazi ku buryo atabasha kubona ubushobozi bwo kubaka inzu akaba asaba ubufasha kimwe n’abaturanyi be basaba ko yakubakirwa.
Niyibizi agira ati “Niyo yaba amabati abiri nakwiyubakira kuko ikibanza ndagifite. Ntabwo naba ndi kubura ibyo kurya ngo ndabona ubushobozi bwo kwiyubakira.”
Abaturanyi b’uyu muryango, babwiye RADIOTV10 ko uyu Niyibizi ari umusore ufite imbaraga ariko ko ntako aba atagize ngo ashakishe ariko ko atapfa kubona amikoro yo kwiyubakira.
Umwe mu baturage yagize ati “Arakora, nk’ubu abona ahantu bari gupakira ifumbire cyangwa igaraviye cyangwa se uze kumpurira ibishyimbo cyangwa umpingire, akagenda rwose ntabwo yicara mu rugo ntako atagira.”
Aba baturage basaba ubuyobozi guha ubufasha uyu muturage, ubundi na bo bakaba bamuha nk’umuganda kugira ngo yubakirwe.
Undi muturage yagize ati “Inzu namara kuyibona ubundi azirwaneho n’iyo yaburara azirwaneho ariko atari gutaha mu w’abandi.”
Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura buvuga ko buri gukora ubukangurambaga bwo kumvisha uyu muryango ko bagomba gukoresha amaboko yabo kuko bwasanze ikibazo gikomeye uyu mugabo afite “atari ubukene ahubwo imitekerereze igwingiye.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier avuga ku gisubizo cyahawe uyu muturage n’icyo yakora, yagaragaje ko we n’abandi bakwiye kwakira inama nk’izi zo gushishikarira umurimo no guharanira kwigira.
Yagize ati “Kwigisha ni uguhozaho, ahabonetse imirimo umuntu akagenda abarangira ariko nta burenganzira afite na bumwe bwo kubaho adashaka icyo akora kandi yari ashoboye. Umusore ufite amaboko atamugaye ushobora gukora ntabwo leta yazashobora kububakira. Ntabwo ari umuco tugomba gushyigikira.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10