Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Baratabariza mugenzi wabo wabaga mu byatsi, ubuyobozi bukavuga ko afite imitekerereze yagwingiye

radiotv10by radiotv10
04/02/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Baratabariza mugenzi wabo wabaga mu byatsi, ubuyobozi bukavuga ko afite imitekerereze yagwingiye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, basabira mugenzi wabo w’imyaka 25 wabanaga n’umuryango we mu byatsi, kubakirwa mu gihe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko uyu muturage afite ikibazo cy’imitekerereze igwingiye.

Uyu muturage witwa Niyibizi Innocent w’imyaka 25 n’umugore we bari bamaze amezi icyenda bibera mu giti byatsi by’uruyuzi rwarandaranze nyuma baza gutizwa inzu n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kiroba gusa iyi nzu na yo iteye impungenge.

Uyu Niyibizi avuga ko atagira akazi ku buryo atabasha kubona ubushobozi bwo kubaka inzu akaba asaba ubufasha kimwe n’abaturanyi be basaba ko yakubakirwa.

Niyibizi agira ati “Niyo yaba amabati abiri nakwiyubakira kuko ikibanza ndagifite. Ntabwo naba ndi kubura ibyo kurya ngo ndabona ubushobozi bwo kwiyubakira.”

Niyibizi avuga ko atari we wishimiye imibereho mibi

Abaturanyi b’uyu muryango, babwiye RADIOTV10 ko uyu Niyibizi ari umusore ufite imbaraga ariko ko ntako aba atagize ngo ashakishe ariko ko atapfa kubona amikoro yo kwiyubakira.

Umwe mu baturage yagize ati “Arakora, nk’ubu abona ahantu bari gupakira ifumbire cyangwa igaraviye cyangwa se uze kumpurira ibishyimbo cyangwa umpingire, akagenda rwose ntabwo yicara mu rugo ntako atagira.”

Aba baturage basaba ubuyobozi guha ubufasha uyu muturage, ubundi na bo bakaba bamuha nk’umuganda kugira ngo yubakirwe.

Undi muturage yagize ati “Inzu namara kuyibona ubundi azirwaneho n’iyo yaburara azirwaneho ariko atari gutaha mu w’abandi.”

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabagarura buvuga ko buri gukora ubukangurambaga bwo kumvisha uyu muryango ko bagomba gukoresha amaboko yabo kuko bwasanze ikibazo gikomeye uyu mugabo afite “atari ubukene ahubwo imitekerereze igwingiye.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier avuga ku gisubizo cyahawe uyu muturage n’icyo yakora, yagaragaje ko we n’abandi bakwiye kwakira inama nk’izi zo gushishikarira umurimo no guharanira kwigira.

Yagize ati “Kwigisha ni uguhozaho, ahabonetse imirimo umuntu akagenda abarangira ariko nta burenganzira afite na bumwe bwo kubaho adashaka icyo akora kandi yari ashoboye. Umusore ufite amaboko atamugaye ushobora gukora ntabwo leta yazashobora kububakira. Ntabwo ari umuco tugomba gushyigikira.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 5 =

Previous Post

Uwabwiye amagambo y’agashinyaguro uwarokotse Jenoside yafashwe aha ruswa Umu-DASSO ngo atamushyikiriza RIB

Next Post

Umunyabigwi muri ruhago wakiniye amakipe akomeye ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyabigwi muri ruhago wakiniye amakipe akomeye ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Umunyabigwi muri ruhago wakiniye amakipe akomeye ku Isi ategerejwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.