Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Hasobanuwe impamvu hafashwe icyemezo cyo kwica imbogo zari zatorotse Pariki

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in MU RWANDA
0
Musanze: Hasobanuwe impamvu hafashwe icyemezo cyo kwica imbogo zari zatorotse Pariki
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, buvuga ko gufata icyemezo cyo kwica imbogo ebyiri zari zatorotse iyi Pariki, ari uko byagaragaraga ko ntakindi cyakorwa, kuko hari hageragejwe kuzisubizayo bikanga, kandi zashoboraga guteza ibyago ku buzima bw’abaturage.

Izi mbogo zishwe zirashwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025 nyuma yuko zari zatorotse Pariki y’Ibirunga ku wa Gatandatu, zikirara mu mirima y’abaturage bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ari na ho zarasiwe.

Mu bice byatambutse, inyamaswa nk’izi zagiye zitoroka Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikirara mu baturage, ndetse zikanabangiriza, aho zanatwaye ubuzima bwa bamwe muri bo.

Uwingeri Prosper usanzwe ari Umukozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) akaba n’Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo kwica izi nyamaswa, mu rwego rwo kwirinda ko zateza ibyago, kandi ko kuzisubiza muri Pariki byari byananiranye.

Yagize ati “Ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye ari na byo byatumye zicwa.”

Yakomeje asaba abaturage ko igihe babonye inyamaswa zatorotse Pariki muri ubu buryo, bajya bihutira kubimenyesha inzego kugira ngo zibabungabungire umutekano zitarateza ibyago ku buzima bwabo.

Nyuma yuko izi mbogo zishwe, zahise zishyingurwa nk’uko bisanzwe bigenda, aho ubuyobozi bwa Pariki buba buvuga ko haba hirindwa ko abaturage bazibaga bakarya inyama zazo kandi zishobora guteza ibibazo mu mubiri.

Zarashwe ngo zitangiza byinshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 2 =

Previous Post

Inkuru y’urubyiruko rufite ubumuga rukora ibikora ku mutima benshi ariko babitangiye bacibwa intege

Next Post

Kugira amasoko yegeranye byabaye amahirwe ku baturage bizanira amarira abacuruzi

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kugira amasoko yegeranye byabaye amahirwe ku baturage bizanira amarira abacuruzi

Kugira amasoko yegeranye byabaye amahirwe ku baturage bizanira amarira abacuruzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.