Inka eshatu z’umuturage wo mu Kagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, zatemwe n’abagizi ba nabi none abavuzi b’amatungo batangaje ko ebyiri muri izi nka zidashobora gukira.
Uyu mworozi witwa Niyonzima Isaac, yazindutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022 yazindutse ajya kureba inka ze aho zirara, asanga eshatu muri zo zatemwe bikabije.
Izo nka zatemwe imitsi y’amaguru no ku ijosi, aho abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Musanze bemeje ko ebyiri zidashobora gukira, mu gihe imwe bakomeje kuyitaho bagatanga icyizere ko izakira.
CIP Alex Ndayisenga, Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama.
Ati “ku bufatanye n’abaturage, Polisi yatangiye gushakisha ababigizemo uruhare hafatwa abantu babiri bakekwa, n’undi umwe ugishakishwa.”
Akomeza avuga ko impamvu yo gukeka aba bantu bafashwe, ari uko bari bafitanye ibibazo n’umushumba waragiraga aya matungo, bakaba bari bamaze iminsi bakoresha imvugo yo kugambirira kugira nabi.
Ati “Akaba ari yo mpamvu Polisi yashingiyeho ifata abo bakekwa. Abo bose bafungiye kuri Sitation ya Kinigi, bashyikirijwe RIB kugira ngo bakurikiranwe kuri icyo cyaha.”
Mu butumwa bya CIP Ndayisenga, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’inzangano bibakururira gukora ibyaha.
Ati “Turabwira abaturage kwirinda ibintu byose bishobora kubagusha mu makimbirane, ndetse n’umujinya wa hato na hato ushobora gutuma bakora ibyaha, kuko nk’iki cyaha gihanishwa ibihano biremereye, kandi umuntu aba yakoze mu by’ukuri abitewe n’umujinya n’inzangano ashobora kwirinda.”
RADIOTV10