Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Inka eshatu z’umuturage zirimo Inyana y’umutavu zatemwe n’bagizi ba nabi

radiotv10by radiotv10
20/01/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Inka eshatu z’umuturage zirimo Inyana y’umutavu zatemwe n’bagizi ba nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Inka eshatu z’umuturage wo mu Kagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, zatemwe n’abagizi ba nabi none abavuzi b’amatungo batangaje ko ebyiri muri izi nka zidashobora gukira.

Uyu mworozi witwa Niyonzima Isaac, yazindutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022 yazindutse ajya kureba inka ze aho zirara, asanga eshatu muri zo zatemwe bikabije.

Izo nka zatemwe imitsi y’amaguru no ku ijosi, aho abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu Karere ka Musanze bemeje ko ebyiri zidashobora gukira, mu gihe imwe bakomeje kuyitaho bagatanga icyizere ko izakira.

CIP Alex Ndayisenga, Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama.

Ati “ku bufatanye n’abaturage, Polisi yatangiye gushakisha ababigizemo uruhare hafatwa abantu babiri bakekwa, n’undi umwe ugishakishwa.”

Akomeza avuga ko impamvu yo gukeka aba bantu bafashwe, ari uko bari bafitanye ibibazo n’umushumba waragiraga aya matungo, bakaba bari bamaze iminsi bakoresha imvugo yo kugambirira kugira nabi.

Ati “Akaba ari yo mpamvu Polisi yashingiyeho ifata abo bakekwa. Abo bose bafungiye kuri Sitation ya Kinigi, bashyikirijwe RIB kugira ngo bakurikiranwe kuri icyo cyaha.”

Mu butumwa bya CIP Ndayisenga, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’inzangano bibakururira gukora ibyaha.

Ati “Turabwira abaturage kwirinda ibintu byose bishobora kubagusha mu makimbirane, ndetse n’umujinya wa hato na hato ushobora gutuma bakora ibyaha, kuko nk’iki cyaha gihanishwa ibihano biremereye, kandi umuntu aba yakoze mu by’ukuri abitewe n’umujinya n’inzangano ashobora kwirinda.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 3 =

Previous Post

Nyanza: Abayisilamu bashinjwaga iterabwoga bari basabiwe burundu bagizwe abere

Next Post

Agakunze ababiri…: Abakobwa basanzwe ari inshuti bapfuye umusore umwe atera icyuma undi

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agakunze ababiri…: Abakobwa basanzwe ari inshuti bapfuye umusore umwe atera icyuma undi

Agakunze ababiri…: Abakobwa basanzwe ari inshuti bapfuye umusore umwe atera icyuma undi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.