Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Polisi yafashe bamwe mu baturage banze kuguma mu rugo abandi bafatirwa mu kabari

radiotv10by radiotv10
19/07/2021
in MU RWANDA
0
Musanze: Polisi yafashe bamwe mu baturage banze kuguma mu rugo abandi bafatirwa mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga  abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze bafashe abantu 21 bo mu Murenge wa Kinigi , Akagari  ka Bisoke, Umudugugu wa Karambi. 7 bafatiwe mu kabari k’uwitwa Nzabandora Emmanuel abandi 14 bafatirwa mu mihanda bagendagenda banze kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo.

Akarere ka Musanze kari mu turere Umunani n’Umujyi wa Kigali mu haherutse gushyirwa  n’inama y’Abaminisitiri  muri Gahunda ya Guma mu Rugo. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu kabari bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abandi bafashwe ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo.

Yagize ati” Abaturage nibo bahamagaye Polisi bayibwira ko uwitwa Nzabandora afite akabari arimo gucuruza inzoga muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Abapolisi bagiyeyo basanga koko harimo abantu 7 barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bubahirije.”

Yakomeje avuga ko muri uwo Murenge wa Kinigi mu Kagari ka Bisoke hafatiwe abandi bantu 14 banze kuguma mu ngo, bafatwa barimo kugendagenda mu mihanda nta mpamvu bafite ndetse nta ruhushya bafite rubemerera gusohoka mu rugo.

Ati” Polisi yashyizeho uburyo bwo gufasha abantu gusohoka igihe bafite impamvu zumvikana  ariko bariya 14 nta ruhushya bari basabye. Bariya bantu nta n’ubwo bari bagiye  guhaha, bo bavugaga ko barimo gushaka aho bakura ibiraka byo gukora.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yongeye gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kugira barusheho guhashya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Yavuze ko kuba Akarere ka Musanze karashyizwe muri  gahunda ya Guma mu Rugo bitapfuye kuba gusa ko ahubwo hashingiwe ku busesenguzi bw’inzego z’ubuzima bitewe n’imiterere y’icyorezo muri ako karere.

Ati” Kubahiriza neza amabwiriza turimo kugenderaho muri iyi minsi 10 nibyo bishobora gutuma abantu bakomorerwa bagasubira mu bikorwa byabo. Ariko mu gihe harimo kugaragara abarenga ku mabwiriza bakanga kuguma mu rugo bishobora gutuma icyorezo gikomeza gukwirakwira bityo n’iminsi ya Guma mu Rugo igakomeza kwiyongera.”

Abafashwe uko ari 21 baganirijwe ku kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 inzego zibishinzwe zibaca amande hakurikijwe amabwiriza.

Inkuru ya Polisi y’u Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + twelve =

Previous Post

Kigali: Polisi yerekanye abacyekwaho gushaka kugurisha imitungo y’umuturage mu bwambuzi bushukana

Next Post

Tadej Pogacar yisubije Tour de France yari yanatwaye mu 2020

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tadej Pogacar yisubije Tour de France yari yanatwaye mu 2020

Tadej Pogacar yisubije Tour de France yari yanatwaye mu 2020

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.