- Umunyamakuru yabajije Gitifu iby’iki kibazo ahita amukupa anakuraho telefone
Abaturage bo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, baratabariza umukecuru w’imyaka 120 y’amavuko ubayeho mu buzima bugoye nyuma y’uko akuwe ku rutonde rw’abahawa inkunga y’ingoboka y’abakuze batishoboye.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye uyu mukecuru Nyirabasabose Venansiya w’imyaka 120 y’amavuko aho atuye mu Mudugudu wa Manjari mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga asanga yibereye mu nzu dore ko ntaho ajya kubera izabukuru.
Aho yari yicaye ku buriri bw’umusambi arambikaho umusaya, yamuganirije amagambo macye kubera intege nke gusa aravuga bimwe mu bibazo bimwugarije.
Ati “Dore ndanyagirwa, dore singira akarago, singira akaringiti ni ukurara imbeho iri kuntugura.”
Uyu mucyecuru uvuga ko iyi mibereho mibi imusingiriye nyuma y’uko akuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka bageze mu zabukuru, anyuzamo akanavuga icyo yifuza, ati “Icyo bankorera ni ukungaburira bakampa umwambaro.”
Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko batazi icyo ubuyobozi bwahereyeho bwanga kumushyira ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka. Umwe yagize ati “Ntabwo tubizi kuko mbere yarayafataga.”
Aba baturanyi ba Nyirabasabose kandi bavuga ko uyu mukecuru atagira epfo na ruguru ku buryo ari byo byashingirwaho akurwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka. Ati “Nta murima uriya mukecuru agira.”
Aba baturanyi bavuga ko uyu mukecuru n’umuryango we batunze n’undi mukecuru wo muri uru rugo ufite ubumuga ujya gusabiriza ubundi bagatungwa n’ayo acyuye.
Aba baturanyi basaba ko ubuyobozi bwagoboka uyu mukecuru kuko yabereye umubyeyi benshi.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius amusobanurira iby’iki kibazo, aho kumusubiza ahita akupa ndetse akuraho Telephone kuko twakomeje kuyihamagara ariko nticemo.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10