Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 yakuwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka none inzara igiye kumuhitana

radiotv10by radiotv10
21/01/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 yakuwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka none inzara igiye kumuhitana
Share on FacebookShare on Twitter
  • Umunyamakuru yabajije Gitifu iby’iki kibazo ahita amukupa anakuraho telefone

Abaturage bo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, baratabariza umukecuru w’imyaka 120 y’amavuko ubayeho mu buzima bugoye nyuma y’uko akuwe ku rutonde rw’abahawa inkunga y’ingoboka y’abakuze batishoboye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye uyu mukecuru Nyirabasabose Venansiya w’imyaka 120 y’amavuko aho atuye mu Mudugudu wa Manjari mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga asanga yibereye mu nzu dore ko ntaho ajya kubera izabukuru.

Aho yari yicaye ku buriri bw’umusambi arambikaho umusaya, yamuganirije amagambo macye kubera intege nke gusa aravuga bimwe mu bibazo bimwugarije.

Ati “Dore ndanyagirwa, dore singira akarago, singira akaringiti ni ukurara imbeho iri kuntugura.”

Uyu mucyecuru uvuga ko iyi mibereho mibi imusingiriye nyuma y’uko akuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka bageze mu zabukuru, anyuzamo akanavuga icyo yifuza, ati “Icyo bankorera ni ukungaburira bakampa umwambaro.”

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko batazi icyo ubuyobozi bwahereyeho bwanga kumushyira ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka. Umwe yagize ati “Ntabwo tubizi kuko mbere yarayafataga.”

Aba baturanyi ba Nyirabasabose kandi bavuga ko uyu mukecuru atagira epfo na ruguru ku buryo ari byo byashingirwaho akurwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka. Ati “Nta murima uriya mukecuru agira.”

Aba baturanyi bavuga ko uyu mukecuru n’umuryango we batunze n’undi mukecuru wo muri uru rugo ufite ubumuga ujya gusabiriza ubundi bagatungwa n’ayo acyuye.

Aba baturanyi basaba ko ubuyobozi bwagoboka uyu mukecuru kuko yabereye umubyeyi benshi.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius amusobanurira iby’iki kibazo, aho kumusubiza ahita akupa ndetse akuraho Telephone kuko twakomeje kuyihamagara ariko nticemo.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + twenty =

Previous Post

Sky2 mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugore we bafitanye umwana

Next Post

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.