Perezida Yoweri Kaguta Museveni yasabye Abanya-Uganda babaswe no gufana amakipe y’i Burayi, gushyira imbaraga mu guhangana n’ubukene bukibugarije aho kwishimira ko ikipe yo mu Bwongereza yatwaye igikombe.
Uyu mukuru w’igihugu cy’Ubugande yabibwiye abayobozi mu nzego zitandukanye bagiye gutangira inshingano zo kuyobora igihugu mu nzego zitandukanye.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa yeretse abo bayobozi amashusho y’abaturage be bamaze imyaka myinshi mu bukene. Kandi ngo uburyo bwo kubakura muri ubwo buzima ntibwabuze. Ahubwo ngo barangariye mu bintu bitari ngombwa.
Aha ni ho uyu mukuru w’igihugu yavuze ukuntu abaturage be baherutse kugaragaza ibyishimo byinshi bikomoka ku ntsinzi y’ikipe imwe ikina umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza.
Yagize ati “Umwe mu bantu banjye aherutse kuntumira mu bintu bya Arsenal. Naramubajije nti Arsenal ni ibiki? Yaransubije ngo ni ikipe yo ku mugabane w’u Burayi ngo zinzi ibyo yagezeho. Ansaba ko najya kubyishimira. Naramubajije ngo nishimire ibiki? Ntimukandangaze. Njye nakinnye umupira w’amaguru. Nta wabimbwira kubera ko nawuretse mu mwaka wa 1966. Ndi mu Bugande. Kwibohora, ubukene no guhanga imirimo ni byo ndeba.
None umuntu aranyandikira ansaba kujya kwishimira Arsenal! Njyewe Yoweri Museveni! Yego ushobora kugumana Arsenal yawe.”
Yabasabye abo bayobozi gushyira umutima ku gukemura ibibazo by’ubukene byugarije abaturage be mbere yo kujya mu birori nk’ibyo.
Ati “Banza urebe abaturage bawe. Abaturage bawe barakennye none ururirwa ujya kureba amakipe y’ahandi? Ibi sinzigera mbyihanganira. Naritonze bihagije, ndavuga, kubera ko natekerezaga ko abantu banyumva.
Ariko niba utumva, igihe cyose Imana ikimbeshejeho hano sinzihanganira ubu bugambanyi ukundi. Uwitwa umuyobozi wese agomba gukoresha imishinga ya Leta mu guhashya ubukene no guhanga imirimo. Ubutunzi ni bwo buhanga imirimo.
Ugumane Arsenal yawe, ariko ukemure icyo kibazo niba uri umuyobozi.”
Ibyo birori Perezida Museveni atishimiye, abaturage be babyitabiriye ku bwinshi. Ndetse binavugwa ko Ubugande ari kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo abafana benshi ba Arsenal. Aba bagaragaje kwishimira ko iyi kipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza yarangije umwaka w’imikino iri ku mwanya wa mbere. Ibyo byatumye yegukana igikombe cy’irushanwa nyuma y’imyaka 22.
Perezida Museveni atanyuze ku ruhande na gato yavuze ko Abagande bagomba kwita ku bibazo bafite. Uyu mukuru w’igihugu yanabwiye abaminisitiri ko bashyira imbere kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyiriyeho abaturage. Yababwiye ko nagira umuminisitiri asanga atarujuje inshingano zo guteza imbere abaturage azahita amwirukana.
RADIOTV10






