Myugariro uturutse mu Gihugu kiri mu biyoboye ruhago ya Afurika yasesekaye mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Myugariro Omar Gning ukomoka muri Senegal wakiniraga imwe mu makipe akomeye muri iki Gihugu, yageze mu Rwanda, aje gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Uyu myugariro yari asanzwe akinira ikipe ya AS Pikine yo muri Senegal yaje ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona yo muri Senegal, aho yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Izindi Nkuru

Myugariro Omar Gning nyuma yo kugera mu Rwanda, biteganyijwe ko atangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, aho aza kwakirwa saa cyenda mu Nzobe.

Omar Gning yaje muri Rayon Sports, yaje mu ikipe y’umwaka w’imikino wa 2023-2024, kubera uko yitwaye muri Shampiyona y’Igihugu cya Senegal kiri mu Bihugu biyoboye ruhago muri Afurika.

Ikipe ya Rayon Sports yakiriye uyu Munya-Senegal, yamaze no kugura abandi bakinnyi bakomeye barimo Ombolenga Fitina watandukanye na APR FC, Ndayishimiye Richard wavuye muri Muhazi United, Rukundo Paplay wakiniraga Amagaju, Niyonzima Olivier Sefu watandukanye na Kiyovu Sports, Nshimiyimana Emmanuel Kabange wavuye muri Gorilla FC.

Omar Gning yageze mu Rwanda
Yakiriwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru