Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

NA BYO BIBAHO: Ubuzima bugoye ku batuye mu gace gakonja kurusha ahandi ku isi

radiotv10by radiotv10
19/10/2021
in MU RWANDA
0
NA BYO BIBAHO: Ubuzima bugoye ku batuye mu gace gakonja kurusha ahandi ku isi
Share on FacebookShare on Twitter

Yakutsk, Sakha Republic, mu Burusiya niho hantu ha mbere hakonja kurusha ahandi ku isi ndetse by’umwihariko mu gihugu cy’uburusiya kuko igipimo cy’ubukonje kijya kimanuka kikagera munsi y’umurongo ni ukuvuga muri 70 cyangwa 80 (-70) ibyo bituma udashobora kubonesha amaso ibikorwa remezo, nk’imihanda n’ibindi kuko biba byararengewe n’urubura.

Muri aka gace, winter (itumba) ritangira mu kwezi kwa cumi rikagera mu kwezi kwa kane byumvikana ko igice kinini cy’ubuzima bwabo bakimara muri ubu buzima.

Igihe higeze kubaho ubukonje bukabije hari mu 2013 icyo gihe byageze kuri (-71) gusa ariko mu gihe cy’impeshyi ngo ubushyuhe burazamuka bikagera kuri (30).

Ibyo tubona nk’ibisanzwe hariya bihinduka ibidasanzwe:

Hari amategeko ahari agenga ibikorwa by’abaturage ashingiye ku bipimo by’ubukonje ndetse batanga inama yo kutamara iminota iri hejuru ya 15 uri hanze kuko ushobora kuhagirira ibibazo by’ubuzima naho ibice bimwe na bimwe bibujijwe kubigendamo udafite impamvu yihutirwa kandi y’ingenzi kuko nko mu gihe imodoka yahagirira ikibazo utabona ubutabazi bikarangira wishwe n’ubukonje.

N’ubwo imiterere yaho imeze ityo ariko ntibikuraho gukora ibikorwa by’ingenzi ku buzima bwa buri munsi nk’ubucuruzi, ubuzima ndetse n’uburezi.

3,883 Sakha Republic Photos and Premium High Res Pictures - Getty Images

Ifoto igaragaza agace ka Yakutsk, Sakha Republic kari mu Burusiya

Iyo bigeze ku bijyanye n’uburezi ntibyoroha cyane ku bana baba bagomba kujya ku ishuli buri munsi mu bukonje bungana gutyo. Amabwiriza ya leta avuga ko mugihe ubukonje buri munsi ya 50 (-50) icyo gihe umwana aba agomba kujya kwiga cyeretse igihe bwagiye hejuru yaho, byumvikana neza ko buri muturage asabwa kugira igikoresho gipima ubukonje nk’igikoresho cy’ibanze mu buzima., ibyo bikajyana n’ibyuma bitanga ubushyuhe mu mazu, bitaba ibyo bazicwa n’ubukonje.

Aha biragoye ko wabona amazi asukika bitewe n’ubukonje usanga aba yabaye nk’ikibuye bigasaba kubanza kuyashongesha mbere yo kuyakoresha mu rugo cyangwa kuyaha amatungo.

Ibyo kandi bijyana n’ibiribwa nk’inyama usanga abaturage babyanitse hanze ngo bikonje cyane kuko ubukonje buhaba buruta cyane ubw’icyuma cyagenewe gukonjesha ibi bizwi nka frigo.

Russia, Sakha region, Siberia, Taiga stretching to Eurasia, 6000 km east to  west, from eastern Siberia to Scandinavia Stock Photo - Alamy

Muri aka gace ibiti n’ibyatsi biba byarenzweho n’urubura

Kuba nta mazi asukika ahaboneka bivuze ko no gukenera ubwiherero bisaba kujya hanze cyangwa ahitaruye mu mirima nk’uko umuryango umwe utuye muri aka gace wabibwiye umunyamakuru wabasuye akora ubushakashatsi.

Amazu yaho yubatswe ku buryo aba afite imiryango ibiri, ibyo ni ukwirinda ko ubukonje bwakwinjira mu nzu kuburyo bwihuse .

Abatuye muri aka gace biganjemo abakora ubworozi, kandi bakavuga ko niba ushaka kuzaba umworozi mwiza cyangwa umuganga w’amatungo ugomba kujya ku ishuri, niyo mpamvu mu nzira zigoranye zose babishishikariza abana babo.

Bitewe n’ubukonje bwinshi imodoka iparitswe hanze mu minota 5 yonyine kuyatsa ntibiba bigikunze bitewe n’uko moteri n’amavuta biba byafatanye, bisaba ko ibikwa mu igaraje kandi ifite icyuma cyongera ubushyuhe kugira ngo ikomeze gukora neza.

“Uyu munsi harakonje cyane na none, ngomba kureba amavuta ….

Ubukonje buri munsi ya 50, bimeze neza noneho, uku niko mbigenza buri munsi ngo ndebe ko imodoka imeze neza, ariko kandi mbikorera abana” Imvugo z’abatunze imodoka.

The Arctic”, Yakutia, Sakha Republic, Russia - Brave Kids

Extraordinary Journey – Yakut People – TravelBigSpendSmall.com

Kwifubika ni ikintu bagomba kwitaho cyane

Ku rundi ruhande umwana witwa Olisha ukora urugendo rwa kilometero imwe (metero igihumbi) ajya ku ishuli n’amaguru we bimusaba kwambara imyenda itandatu akagerekaho ingofero ndetse n’ibindi bimurinda, gusa ariko ntibibuza umubyeyi we gusigara ahangayitse yibaza niba umwana aza kugaruka amahoro, umwana we ngo akunda kwiruka cyane no gukubagana ibyo nabyo bimutera impungenge ko yahura n’ibirangaza agakosa gato kagatuma yabura n’ubuzima bwe.

 

“Munsi ya 55 56 degrees sintuma bava mu rugo, hafi na -60 biba ari bibi cyane aho ntitujya dusohoka nagato” Umubyeyi ufite abana biga

Mu gihe imodoka itwara abanyeshuli yagirira ikibazo mu nzira bya ari ibyago bikomeye ku bayirimo naho iyo uyitwara atabonetse abana bagera kuri 50 atwara bose baba bagomba gusiba ishuli kuko nta kundi bahagera.

Ku ishuli ntibiba byoroshye naho kuko n’ubwo ari ishuli rigomba kuba rifite ibyuma bitanga ubushyuhe kugira ngo ababirimo babeho, kubera ko bitoroha kubona ibyo bikoresho yaba ishuli cyangwa abaturage bisaba ko bamara amezi  7 yose bacanye mu nzu umuriro utazima ngo hashyuye.

Ubwo uribaza ngo ibikorwa tumenyereye nk’ubucuruzi, ubuhinzi cyangwa ubworozi bukorwa gute mu kirere nkicyo?

Aba, bafata amafunguro yihariye abongerera ubushyuhe mu buriri ndetse inzoga zikomeye ziremewe kubakiri bato hamwe n’ibindi tuzabigarukaho mu gice cy’ubutaha.

Inkuru ya Denyse MBABAZI MPAMBARA/Radio&TV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 16 =

Previous Post

KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

Next Post

IMIYOBORERE: Baranenga imigendekere y’amatora y’inzego z’ibanze

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IMIYOBORERE: Baranenga imigendekere y’amatora y’inzego z’ibanze

IMIYOBORERE: Baranenga imigendekere y'amatora y'inzego z'ibanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.