Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) gishishikariza ababyeyi gahunda y’igi rimwe kuri buri mwana, bamwe mu babyeyi bavuga ko iyi gahunda igoye kuko n’imibereho yo muri iki gihe itoroshye, bakavuga ko bataba baciye incuro ngo babone n’amafaranga yo kugura amagi.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, bavuga ko kubona igi buri munsi bigoye kuko nk’abatagira inkoko batapfa kubona amafaranga yo kugura amagi ya buri munsi.
Umubyeyi wo mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Murambi ufite abana b’impanga bagaragaweho imirire mibi, avuga ko hari n’ubwo ashobora kumara ukwezi atagaburiye abana be amagi kuko atoroye inkoko.
Agira ati “Amagi arahenda, ikindi nta n’inkoko ntunze ngo mvuge ngo nayabaha hari ighe n’ukwezi gushira ntayo bariye cyangwa abiri agashira ntaryo bariye, basubiye inyuma umwe ari mu mutuku undi ari mu muhondo.”
Si we gusa ugaragaza imbogamizi yo kutagira inkoko nk’imbogamizi yo kubonera abana amagi ya buri munsi, kuko hari abandi bavuga ko bakorera amafaranga igihumbi (1 000 Frw) ku munsi ariko bakagura ibijumba akaba ari byo abana barya.
Ati “Nk’ubu igi riragura amafaranga ijana na mirongo itanu (150Frw), ubu se nahingira igihumbi (1000) nkabura kukiguramo imifungo y’ibijumba ngo ngiye kugura amagi?”
Macara Faustin ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) avuga ko igi rifite umwihariko mu ntungamubiri kandi rikaba ikiribwa cyakoroha kuboneka ku b’amikoro macye, ngo hari gahunda yo kuboroza inkoko kugira ngo nabo babone amagi yo guha abana.
Agira ati “Igi rigira umwihariko wo kugira intungamubiri za protein. Turishyize mu igaburo ry’umwana buri munsi, byagagabanya kugwingira kw’abana, hari gahunda yo koroza abaturage inkoko kugira ngo amagi aboneka abana bayarye.”
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, igaragaza ko abana barya amagi buri munsi bakiri bacye cyane kuko ubu bangana na 7,7%. uyu mubare nubwo ukiri hasi ariko wiyongereyeho 3.7% ugereranyije no mu mwaka wa 2015 kuko icyo gihe abana baryaga amagi buri munsi bari 4%.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10