Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Naba nahingiye 1.000Frw aho kugura ibijumba nkagura igi?- Imirire myiza n’imibereho birahanganye

radiotv10by radiotv10
04/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Naba nahingiye 1.000Frw aho kugura ibijumba nkagura igi?- Imirire myiza n’imibereho birahanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) gishishikariza ababyeyi gahunda y’igi rimwe kuri buri mwana, bamwe mu babyeyi bavuga ko iyi gahunda igoye kuko n’imibereho yo muri iki gihe itoroshye, bakavuga ko bataba baciye incuro ngo babone n’amafaranga yo kugura amagi.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, bavuga ko kubona igi buri munsi bigoye kuko nk’abatagira inkoko batapfa kubona amafaranga yo kugura amagi ya buri munsi.

Umubyeyi wo mu Kagari ka Nyarunyinya mu Murenge wa Murambi ufite abana b’impanga bagaragaweho imirire mibi, avuga ko hari n’ubwo ashobora kumara ukwezi atagaburiye abana be amagi kuko atoroye inkoko.

Agira ati “Amagi arahenda, ikindi nta n’inkoko ntunze ngo mvuge ngo nayabaha hari ighe n’ukwezi gushira ntayo bariye cyangwa abiri agashira ntaryo bariye, basubiye inyuma umwe ari mu mutuku undi ari mu muhondo.”

Si we gusa ugaragaza imbogamizi yo kutagira inkoko nk’imbogamizi yo kubonera abana amagi ya buri munsi, kuko hari abandi bavuga ko bakorera amafaranga igihumbi (1 000 Frw) ku munsi ariko bakagura ibijumba akaba ari byo abana barya.

Ati “Nk’ubu igi riragura amafaranga ijana na mirongo itanu (150Frw), ubu se nahingira igihumbi (1000) nkabura kukiguramo imifungo y’ibijumba ngo ngiye kugura amagi?”

Macara Faustin ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) avuga ko igi rifite umwihariko mu ntungamubiri kandi rikaba ikiribwa cyakoroha kuboneka ku b’amikoro macye, ngo hari gahunda yo kuboroza inkoko kugira ngo nabo babone amagi yo guha abana.

Agira ati “Igi rigira umwihariko wo kugira intungamubiri za protein. Turishyize mu igaburo ry’umwana buri munsi, byagagabanya kugwingira kw’abana, hari gahunda yo koroza abaturage inkoko kugira ngo amagi aboneka abana bayarye.”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, igaragaza ko abana barya amagi buri munsi bakiri bacye cyane kuko ubu bangana na 7,7%. uyu mubare nubwo ukiri hasi ariko wiyongereyeho 3.7% ugereranyije no mu mwaka wa 2015 kuko icyo gihe abana baryaga amagi buri munsi bari 4%.

Igi ni ryiza ku mirire y’umwana

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − four =

Previous Post

Rwamagana: Uwari umaze imyaka 15 bazi ko aba muri Uganda basanze umurambo we mu musarani

Next Post

Hatangajwe ingingo nyamukuru zigenza Perezida William Ruto ugenderera u Rwanda bwa mbere

Related Posts

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

by radiotv10
16/01/2026
0

Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica bwakiriye itsinda ry’abasirikare 100 mu Ngabo z’u Rwanda bazobereye mu by’ubwubatsi bagiye mu bikorwa byo gufasha...

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

by radiotv10
16/01/2026
0

Bamwe mu bagororwa bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, barimo abahamijwe gukora Jenoside, bavuga ko inyigisho zatanzwe n’umuryango Prison Fellowship, zatumye...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ingingo nyamukuru zigenza Perezida William Ruto ugenderera u Rwanda bwa mbere

Hatangajwe ingingo nyamukuru zigenza Perezida William Ruto ugenderera u Rwanda bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.