Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Uwari umaze imyaka 15 bazi ko aba muri Uganda basanze umurambo we mu musarani

radiotv10by radiotv10
04/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rwamagana: Uwari umaze imyaka 15 bazi ko aba muri Uganda basanze umurambo we mu musarani
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baguye mu kantu kubera umurambo bikekwa ko ari uw’umuturage bari bazi ko amaze imyaka 15 muri Uganda, wabonetse mu bwiherero, bikaba bikekwa ko yishwe n’umugabo we, wahise anatoroka.

Umubiri bikekwa ko ari uwa Ayinkamiye Rebecca, wabonetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 01 Mata 2023 mu bwiherero bw’urugo rwo mu Mudugudu wa Kirenge mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.

Uyu mubiri ukiboneka, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rutangira iperereza ndetse rujyana n’umubiri kugira ngo ukorerwe isuzuma bimenyekane ko uyu mubiri ari uwa Ayinkamiye koko.

Bamwe mu bafitanye isano n’uyu bikekwa ko ari nyakwigendera barimo murumuna we witwa Mutoniwase Diane, yabwiye RADIOTV10 ko amakuru yatumye haboneka uyu mubiri, yamenyekanye ubwo yaganiraga n’umugore wa mukuru w’umugabo wa nyakwigendera bikekwa ko ari na we wamwivuganye.

Mutoniwase Diane “Yambwiye ko yashwanye n’umugabo amukubise akamucyurira ati ‘urashaka kunyica nkuko mwishe umugore wa mukuru wawe mukamuta muri wese?’ Duhita tujya gutanga ikirego.”

Abaturage bo muri aka gace banenga bagenzi babo bari baratinze gutanga amakuru kuko nyakwigendera, yari amaze igihe kinini hatazwi aho aherereye.

Mutsinzi Phenias akaba ari na Se wa nyakwigendera, avuga ko urugo rw’umukobwa we rwakundaga kubamo amakimbirane ariko ko hari hashize igihe kirekire yarabuze batazi aho aherereye.

Ati “Batinze kugira icyo badufasha ari yo mpamvu abaturage bagomba kujya batanga amakuru kare, niba umuntu abuze bakaba batamureba, ukwezi kumwe abiri, bagomba kwibaza bati ‘ese umuntu yagiye he’ bakanabaza abo muri uwo muryango w’uwagiye.”

Mukakananura Agnes na we utuye muri aka gace, avuga ko bari bazi ko nyakwigendera yagiye muri Uganda, bakaba bakubiswe n’inkuba bumva ko habonetse umurambo we.

Ati “Ntitunabimenye! Ahubwo abantu baba bagira ibanga ryabo, ahubwo uwo muntu wabivuze, kimwe n’uwamwishe, baraba babaye abanzi babiri.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ry’uturemangingo.

Ati “Ikigiye gukurikiraho ni uko uwo mubiri ugiye gupimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba ari uwa Ayinkamiye Rebecca koko.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi uwitwa Twizerimana Emmanuel akaba ari murumuna wa Harerimana Dieudonne ukekwaho kwica nyakwigendera wari umugore we, mu gihe we yahise atorokera muri Uganda.

 

INKURU MU MASHUSHO

Yussuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Kwibuka29: Hatangajwe ibizubahirizwa mu Cyunamo buri Muturarwanda akwiye kumenya

Next Post

Naba nahingiye 1.000Frw aho kugura ibijumba nkagura igi?- Imirire myiza n’imibereho birahanganye

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Naba nahingiye 1.000Frw aho kugura ibijumba nkagura igi?- Imirire myiza n’imibereho birahanganye

Naba nahingiye 1.000Frw aho kugura ibijumba nkagura igi?- Imirire myiza n’imibereho birahanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.