Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

N’abashinzwe umutekano ntibabatinya: Ubujura mu isura nshya i Rubavu bwakangaranyije abahatuye

radiotv10by radiotv10
12/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
N’abashinzwe umutekano ntibabatinya: Ubujura mu isura nshya i Rubavu bwakangaranyije abahatuye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, barataka umutekano mucye uterwa n’ubujura bukorwa n’abarimo abana bato, badatinya no kwiba ku manywa y’ihangu, kandi ubakomye imbere wese bakamurwanya.

Abatuye muri uyu Mujyi wa Gisenyi n’abakunze kugendamo, bavuga ko ubujura buhakorerwa bumaze gufata indi ntera, ku buryo hakwiye kugira igikorwa.

Umuturage umwe ati “Ku manywa ujya kubona ukabona umuntu baramwambuye. Harimo abana batoya, hakabamo n’abakuru, mbese ni ingeri zose, usanga baguteze igico watambuka ukumva akana gato karakwatatse kari kugukora mu mufuka cyangwa kagushikuje telephone, wagira ngo kuko ubona ari umwana muto uti ‘uyu ndamushobora’ ukabona haje abandi bakuru bakakuboha, bakagukubita, bakagukomeretsa.”

Aba baturage bavuga inkuru nk’iyi uyisobanukirwa neza iyo ubonye umubyeyi witwa Nyirabuhoro Joselyne akakubwira uko yasimbutse urupfu nyuma y’uko aba bajura bamusanze muri butike bakamwambura ku isaha ya sa tatu za mu gitondo ndetse bagasiga bamukomerekeje.

Nyirabuhoro Joselyne ati “Bansanze muri butike ku wa Gatatu, ankomerekeje nahise murekura kuko amaraso yari ari kuva cyane, umuhanda wari wuzuye abantu benshi ariko bagize ngo bantabare ubwo babatera amabuye kuko hari benshi bari mu mpande bihishe bari bamutegereje ngo abashyire ibyo bamaze kwiba.”

Ni ubujura bwiganje cyanye mu Kagari ka Mbugangari, aho umunyamakuru yageze saa sita z’amanywa agasanga n’ubundi aba bajura bavuye aha.

Muhayimana Dominiko uzwi ku izina rya Kazungu ni umwe mu bashinzwe umutekano muri uyu Murenge wa Gisenyi wanakomerekejwe n’aba bajura, avuga ko hari igikwiye gukorwa.

Ati “Twari dutabaye, bari umunani batera amabuye, bagatera buri wese akiruka, twari twaje twe turi babiri bambaye uniform n’undi umwe wambaye sivile, ubwo twari 3. Mu gukomereka kwanjye rero nari ndi gutabara, mu gutabara rero ubwo bageze aho bankubita ibuye; umubare wacu ni uwo kongerwa abanyerondo bakaba benshi, noneho n’igihe dutanze support nk’uko twari babiri abandi bane bakanyura nko hirya tukaba turi benshi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, mu mvugo inyuranye n’iy’abaturage, avuga ko muri uyu Murenge hari umutekano usesuye.

Ati “Ntabwo twavuga ngo hari itsinda rihari ry’abajura. Ntarihari ni umwe, babiri hari n’abafashwe ejo, twabishyiriye inzego zibishinzwe, bagenda biba ariko icyo twavuga ni uko ahantu hahurira abantu benshi iyo umujura ahageze nyine arafatwa ariko kuvuga ngo hari itsinda, ngo hari ibyacitse ntabyo, umutekano njye navuga ko nakwemeza ko uhari nta ngorane zihari zidasanzwe.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 1 =

Previous Post

Hahishuwe gahunda yari yagizwe ibanga iteganyijwe hagati ya Putin na Kim Jong-un

Next Post

Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo muri America bagenzwa n’ingingo irimo Ikindi Gihugu

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo muri America bagenzwa n’ingingo irimo Ikindi Gihugu

Perezida Kagame yakiriye Abadepite bo muri America bagenzwa n’ingingo irimo Ikindi Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.