Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yavuze ko adaheruka kubona Perezida Museveni, yewe ngo no mu baherutse kugaragara muri Bisi mu Bwongereza ntiyari arimo, akibaza niba yaba ameze neza.
Hon Ssemujju Nganda mu gitekerezo yatangiye mu Nteko Ishinga Amategeko, yifashishije ingingo y’ 107 y’Itegeko Nshinga rya Uganda, igaruka ku mpamvu zatuma Perezida wa Repubulika yakurwa mu biro bye, yavuze ko adaheruka kubona Museveni.
Uyu munyapolitiki wanabaye Umunyamakuru, yagize ati “Mperutse kubona abandi Baperezida ba Afurika muri bisi bitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi ariko Perezida wacu ntiyari ahari.”
Yakomeje avuga kandi ko ku wundi munsi Museveni atitabiriye imihango y’umwe mu bo mu muryango we, ati “Impamvu muduha Itegeko Nshinga iyo turi kurahira, ndifuza kumenya nyakubahwa Perezida w’Inteko niba Perezida wacu ameze neza.”
Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko iki kibazo akibajije niba hari impamvu muri ziriya ziteganywa n’ingingo y’ 107 yaba yarabayeho yatuma Perezida Museveni akurwa mu biro mu gihe iyi Nteko iherutse gukuraho imyaka ntarengwa igomba kuba ifitwe n’umukuru w’Igihugu.
Ni ikibazo cyatumye abagize Inteko Ishinga Amategeko, bazamurira rimwe amajwi ariko baza gusabwa na Visi Perezida w’Inteko wari uyoboye Inteko rusange, gutanga ituze.
Visi Perezida w’Inteko ya Uganda, Hon Thomas Tayebwa yagize agira ati “Kuva ku munsi wa mbere namenya Ssemujju, buri gihe ahora akumbuye Perezida Museveni. Ariko niba wararebye Televiziyo, washoboraga kuba warabonye Museveni vuba aha i Bunyoro, wagombye kuba waramubonye mu Nteko ya NRM yahuye n’abamushyigikiye…ariko icyo ngiye gukora ni ugusabira Ssemujju kuzahura na Perezida.”
RADIOTV10