Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nabonye Abaperezida muri Bus ariko sinabonamo uwacu, sinanamuheruka-Umudepite arabaza niba Museveni ameze neza

radiotv10by radiotv10
21/09/2022
in MU RWANDA
0
Nabonye Abaperezida muri Bus ariko sinabonamo uwacu, sinanamuheruka-Umudepite arabaza niba Museveni ameze neza
Share on FacebookShare on Twitter

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yavuze ko adaheruka kubona Perezida Museveni, yewe ngo no mu baherutse kugaragara muri Bisi mu Bwongereza ntiyari arimo, akibaza niba yaba ameze neza.

Hon Ssemujju Nganda mu gitekerezo yatangiye mu Nteko Ishinga Amategeko, yifashishije ingingo y’ 107 y’Itegeko Nshinga rya Uganda, igaruka ku mpamvu zatuma Perezida wa Repubulika yakurwa mu biro bye, yavuze ko adaheruka kubona Museveni.

Uyu munyapolitiki wanabaye Umunyamakuru, yagize ati “Mperutse kubona abandi Baperezida ba Afurika muri bisi bitabiriye itabarizwa ry’Umwamikazi ariko Perezida wacu ntiyari ahari.”

Yakomeje avuga kandi ko ku wundi munsi Museveni atitabiriye imihango y’umwe mu bo mu muryango we, ati “Impamvu muduha Itegeko Nshinga iyo turi kurahira, ndifuza kumenya nyakubahwa Perezida w’Inteko niba Perezida wacu ameze neza.”

Iyi ntumwa ya rubanda yavuze ko iki kibazo akibajije niba hari impamvu muri ziriya ziteganywa n’ingingo y’ 107 yaba yarabayeho yatuma Perezida Museveni akurwa mu biro mu gihe iyi Nteko iherutse gukuraho imyaka ntarengwa igomba kuba ifitwe n’umukuru w’Igihugu.

Ni ikibazo cyatumye abagize Inteko Ishinga Amategeko, bazamurira rimwe amajwi ariko baza gusabwa na Visi Perezida w’Inteko wari uyoboye Inteko rusange, gutanga ituze.

Visi Perezida w’Inteko ya Uganda, Hon Thomas Tayebwa yagize agira ati “Kuva ku munsi wa mbere namenya Ssemujju, buri gihe ahora akumbuye Perezida Museveni. Ariko niba wararebye Televiziyo, washoboraga kuba warabonye Museveni vuba aha i Bunyoro, wagombye kuba waramubonye mu Nteko ya NRM yahuye n’abamushyigikiye…ariko icyo ngiye gukora ni ugusabira Ssemujju kuzahura na Perezida.”

Ssemujju mu Nteko abaza niba Museveni ntakibazo afite

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Ubushinjacyaha bwahishuye ko no muri 2021 Bamporiki yakiriye indonke ya Miliyoni 10Frw

Next Post

Ntacyo naba ngikoreye u Rwanda kandi nkibishaka- Bamporiki avuga ku myaka 20 yasabiwe gufungwa

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntacyo naba ngikoreye u Rwanda kandi nkibishaka- Bamporiki avuga ku myaka 20 yasabiwe gufungwa

Ntacyo naba ngikoreye u Rwanda kandi nkibishaka- Bamporiki avuga ku myaka 20 yasabiwe gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.