Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

“Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye”-Umupfumu yubatse umuhanda

radiotv10by radiotv10
22/05/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
“Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye”-Umupfumu yubatse umuhanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo utuye mu karere ka Bugesera wamenyekanye nka Salongo w’Umupfumu yubatse umuhanda muri aka karere. Ni umuhanda uherereye mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata.

Salongo wiyita umupfumu, yabwiye avuga ko “Nabonye ntacyo naha igihugu cyanjye, uretse kucyitura nkagiha imbaraga zanjye mu gihe nkiri ku Isi.”

Yakomeje avuga ko yagize iki gitekerezo cyo kubaka umuhanda kubera ko yabonaga ahantu akorera hari ibihuru byinshi n’imiyenzi ku buryo nta modoka zibasha kuhanyura, ahitamo kuhubaka umuhanda kugira ngo abashe kuhateza imbere.

Igihe imirimo yo gutunganya umuhanda yatangiraga 

Ati “Kera twakuraga twumva ko ngo Yesu azatujyana mu Ijuru ariko nyuma naje kubona ko natwe igihugu cyacu twakigira cyiza kikaba nk’Ijuru.”

Salongo yavuze ko yubatse uwo muhanda yifashishije ubumenyi bwe kuko yabyize, afatanya n’umuryango we ndetse n’urubyiruko rwamuzaniraga amazi yo kuwubakisha. Yemeza ko yatangiye kubaka muri Werurwe uyu mwaka, akoresheje ‘raterite’, amabuye ndetse na ‘goudron’.

Salongo wamwenyekanye nk’umupfumu mu karere ka Bugesera

Yasobanuye ko yawubatse mu mafaranga ye n’umuryango we, ati “Amafaranga nawubatsemo ni ayanjye n’abana banjye n’umugore, kandi wumve ko nayashatse mu byumweru bine gusa ariko abaturage bo bamfashaga mu bijyanye no kumpa amazi yo gukoresha.”

Yongeyeho ko afite intego y’uko ahantu hose afite inyubako agomba kuhashyira imihanda ya kaburimbo, ashimangira ko abaturage bagiye bishyira hamwe bagahuza imbaraga, bashobora kujya bikorera ibikorwaremezo nk’imihanda bitabaye ngombwa ko bategereza Leta.

Umwe mu baturage batuye muri Bugesera witwa Mutoni Carine avuga ko “Uyu muhanda wari umeze nabi cyane, nta modoka yahitaga kandi iyo imvura yagwaga twese abaturage twananirwaga guhita kubera uburyo wari umeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent, yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka umuhanda ari indashyikirwa kuko kigaragaza ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo.

Yagize ati “Ni gikorwa cy’indashyikirwa kandi cyagaragaje ko abaturage bashobora kunganira Leta mu kubaka ibikorwaremezo. Hari n’abandi bafatiyeho ku buryo dukomeje ubukangurambaga nk’uko n’ahandi bijya bikorwa nko mu Mujyi wa Kigali, abantu bakishyira hamwe bakubaka imihanda mu gihe Leta itarabona amikoro ngo ibubakire.”

Yashimangiye ko hari abaturage bigiye kuri iki gikorwa ku buryo bifuza gukomereza kuri uyu muhanda, avuga ko byerekana uburyo bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibikorwaremezo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + thirteen =

Previous Post

Amajyepfo: Iwabo w’Umuco abayobozi babishimangiye (AMAFOTO)

Next Post

BAL 2022:  Imbere y’Abanyarwanda ndetse na Perezida REG BBC yaviriyemo muri ¼

Related Posts

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda
MU RWANDA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BAL 2022:  Imbere y’Abanyarwanda ndetse na Perezida REG BBC yaviriyemo muri ¼

BAL 2022:  Imbere y’Abanyarwanda ndetse na Perezida REG BBC yaviriyemo muri ¼

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.