N’amahanga yamaze kubona ko gutwara abagenzi muri Kigali bikirimo ibihato

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu ITDP (The Institute for Transportation and Development Policy) wagaragaje ko uburyo bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bukirimo ibibazo kuko abatega imodoka rusange bamara umwanya munini bazitegereje.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze igihe kitari gito binubira urwego rwo gutwara abagenzi kubera ubucye bw’imodoka zituma abazitega bamara umwanya munini batonze imirongo aho bategera.

Izindi Nkuru

Ni ikibazo giherutse kongera kuzamuka ndetse Urwego rw’igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rukaba ruherutse kongera kompanyi itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Gusa n’ubundi abatega imodoka mu mujyi wa Kigali, bagaragaza ko “urwishe ya nka rukiyirimo” kuko umwanya bamara muri za Gare ugikomeje kuba muremure.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, i Kigali hateraniye inama y’iminsi itatu yahuje Ibihugu bitandatu (u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Egypt na Ethiopia), igamije kwigira hamwe uburyo bwo kunoza imiturire ku buryo n’urwego rwo gutwara abagenzi rworoha.

Ibi Bihugu biteraniye muri iyi nama ni nabyo byo muri Afurika bikorana n’Ikigo Mpuzamahanga ITDP (The Institute for Transportation and Development Policy) gishinzwe Iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Chris Kost avuga ko nubwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyize imbaraga mu kuzamura urwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko hakirimo ibibazo bikomeye.

Yagize ati “Ubu hashyizwemo imodoka nini zitwara abantu benshi, icyakora izo modoka ziracyari nke cyane. Ibyo bigatuma abantu bamara igihe kinini bazitegereje. Zibatambukaho zuzuye.”

Yakomeje agira ati “Tugomba gushaka uburyo twanoza imitwarire y’abantu. Hagashakwa n’uburyo izo modoka zidakererezwa n’umuvundo. Ibyo byatuma abantu bagenda ku magare no mu modoka zabo bwite babireka bakajya muri izi bus zitwara abantu mu buryo bwa rusange.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, na we ubwe yemeje ko uru rwego rwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali rukirimo ibibazo.

Yagize ati “Ni byo koko mu itwarwa ry’abantu haracyarimo ibibazo, hari ibibazo by’imodoka nkeya, harasabwa imodoka nyinshi kandi zigezweho, harasabwa imihanda yihariye y’amabisi.”

Icyakora agaragaza ko hari imishinga igamije kurandura ibi bibazo byose nubwo atatangaje igihe izashyirirwa mu bikorwa ku buryo amarira y’abanyakigali bamara amasaha n’amasaha bategereje imodoka, yahanagurwa.

Avuga ko hari umushinga uhuriweho n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na Banki y’Isi, uzatuma imodoka nini zitwara abagenzi zajya zihabwa uburenganzira bwo kugenda mbere y’iz’abantu ku giti cyabo.

Ati “Ntizijye zihera mu muvundo w’ibinyabiziga aho usanga bisi y’abantu mirongo inani (80) yaheze inyuma y’imodoka 80 z’abantu 80 kandi ba bandi 80 bakwiye kuba ari bo bihuta kuko baba ari benshi kandi bari hamwe.”

Avuga ko uyu atari umushinga wo guhita umuntu ashyira mu bikorwa kuko usaba byinshi birimo ubushobozi bwo kubaka imihanda.

INKURU IRAMBUYE

RADIOTV10

Comments 2

  1. nsenga says:

    Mwaramutse neza?
    Rura ifite akazi gakomeye cyane rwose ko gukemura iki kibazo gusa kuba imodoka ari nkeya bituma batwara abagenzi nabi ndabaha urugero muzajye kuri ligne ya Remera mu Mujyi ikorera Volcano murebe ukuntu bapakiramo abantu biteye agahinda kuburyo hari n’abagenda bitura hasi kubera kubura umwuka

  2. Manzi says:

    Erega ikosa ryabayeho mbona harabayeho nkuburyo beogukora akazu kabanu bafite amafaranga bakabaribo bahabwa ama company ashinzwe izomodoka ariko baretse burimunu ushoboye agashora muri transport nibagire abobaheza nakibazo cyogutwara abanu cyabaho rwose nkahose weee wambwira Ute ukunu uzumva ngo RFTC Niya runaka KBC niyarunaka jari transport niyarunaka abobanu bakaba aribo kamara baba fire imihanda bahawe bara banniye abandi nawundi washora ubwoseeeeee nyamara harikibazo gikomeye MWe mutabonaaa cg mwanabona mugatinya kukivuga

Leave a Reply to Manzi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru