Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick yatangajwe nk’Umuyobozi mushya Mukuru wa Radio SK FM, asimbura Uwera Jean Maurice uherutse kugirwa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.
Ni inshingano zatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi radio kuri uyu wa Kane tariki 05 Gashyantare 2026, ko Namenye yabaye Umuyobozi Mukuru.
Mu butumwa buha ikaze uyu muyobozi mushya w’iyi Radio, ubuyobozi bwayo bwagize buti “Namenye Patrick ni umuyobozi mushya wa SK FM93.9. Tumwifurize ishya n’ihirwe mu nshingano ze nshya!”
Namenye Patrick asimbuye Uwera Jean Maurice uherutse kugirwa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, aho yari Umuyobozi Mukuru w’iyi Radio SK FM kuva yashingwa mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2025.

Namenye yamenyekanye cyane ari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports, kuva muri Nzeri 2022, akaza gusezera kuri izi nshingano muri 2024.
Namenye Patrick yahoze ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio Salus ikorera mu Karere ka Huye, mu nshingano nshya agiyemo benshi bamufitiye icyizere bigendanye n’uko afite ubunararibonye muri ruhago Nyarwanda.
Uyu mugabo uzwiho ubuhanga mu gushaka amasoko n’abafatanyabikorwa yanafashije Rayon Sports ubwo yari mu buyobozi bwayo, agiye kuyobora iyi radio izwiho umwihariko mu biganiro bya Siporo.
RADIOTV10










