Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in MU RWANDA
0
Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike
Share on FacebookShare on Twitter

Nyamasheke- Ababyeyi bafite abana biga mu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinini ruherereye mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano, baramagana ibihano bikarishye bihabwa abana babo birimo guhabwa igikonkwani cyo guhinga, bakavuga ko aho kugira ngo birirwe bahingira ishuri babakuramo na bo bakajya babahingira.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kinini mu masaha y’agasusuruko, yasanze bamwe mu banyeshuri biga muri iri shuri bari kugendagenda mu ngo z’abaturage batira amasuka ngo bajye guhinga umurima bahawe mu rwego rw’ibihano.

Aba banyeshuri bavuga ko bahaniwe gutinda kwinjira bavuye mu karuhuko, bavuga ko ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yabategetse guhinga uwo murima cyangwa se bagashaka amafaranga yo kuhahingisha.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Tuhageze arahatwereka tubona ni hanini kandi aratubwira ngo dutahe tumweretse ko twarangije kuhahinga kandi twahahinga nk’icyumweru kuko harimo urwiri rwinshi.”

Ni igihano gikomeje kubabaza ababyeyi bavuga ko abana babo batari bakwiye guhabwa ibihano nk’ibi.

Umwe ati “Umwana naba uwa nyuma, bazavuga ko ari ikibazo cy’umubyeyi? Niba ari uguhinga rero nanjye namuhingisha njyenyine, ntureba ko ndi guhinga njyenyine…Byarutwa nuko twabarekera mu rugo ntajye ku ishuri.”

Jean Claude Mbonempaye uyobora iri shuri rya G.S Kinini yabwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko atari we wahaye aba bana iki gihano kuko atari ari ku ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko abana bakwiye guhabwa ibihano bitababuza kwiga.

Ati “Wabaha igihano cyoroheje, umwana ushobora kumuhagarika inyuma abandi bicaye agakurikirana ayo masomo ari no mu gihano. Hari uduhano tworoheje ushobora guhanisha umwana ariko utamujyanye mu mushike wo hanze.”

Mukamasabo Appolonie yatangaje ko ibi bihano byahawe bariya abana, ari imirimo ivunanye mu gihe abana bari kurindwa iyo mirimo, agasaba ibigo byo mu Karere ayoboye byatangaga ibihano nk’ibi kubihagarika.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Musanze: Babiri bavukana bakurikiranyweho kwica Se wasanzwe yiciwe mu masaka yateraguwe ibyuma

Next Post

Bitunguranye Eritrea yajyaga isusuruta benshi Tour du Rwanda ntizitabira iy’uyu mwaka

Related Posts

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

IZIHERUKA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare
AMAHANGA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bitunguranye Eritrea yajyaga isusuruta benshi Tour du Rwanda ntizitabira iy’uyu mwaka

Bitunguranye Eritrea yajyaga isusuruta benshi Tour du Rwanda ntizitabira iy’uyu mwaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.