Bitunguranye Eritrea yajyaga isusuruta benshi Tour du Rwanda ntizitabira iy’uyu mwaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’amagare ya Eritrea yajyaga igaragaramo abakinnyi basusurutsaga Abaturarwanda muri Tour du Rwanda, ntizitabira iry’uyu mwaka ribura igihe gito ngo ritangire.

Ni isiganwa rya kane rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1, rizatangira nyuma y’iminsi 288 hasojwe irya 2021 ryatwawe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie.

Izindi Nkuru

Ryari ryabaye hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi nyuma yo kwigizwa inyuma rikuwe mu mpera za Gashyantare kubera gukaza umurego kw’icyorezo cya COVID-19 cyatumye riba mu muhezo, abafana babujijwe kugera aho isiganwa risorezwa n’aho ritangirira.

Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda bwanyujijwe kuri Twitter, bavuze ko Eritrea itazitabira Tour du Rwanda 2022, kubera ko itujuje ibisabwa.

Bagize bati “Ikipe y’igihugu ya Eritrea ntabwo izitabira Tour du Rwanda 2022, nyuma y’uko itujuje ibisabwa kugira ngo yitabire iri rushanwa.”

Hari amakuru avugwa ko impamvu Eritrea itazitabira Tour du Rwanda 2022, ari uko abakinnyi bayo badakingiye icyorezo cya COVID19, bivugwa ko abakina imbere mu gihugu bose nta mu kinnyi n’umwe wigeze wikingiza COVID19, akaba ari yo mpamvu.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 14, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yari ku rwego rwa 2.2 kugeza mu 2019 ubwo yegukanwaga na Mugisha Samuel akaba ari we mukinnyi Munyarwanda uheruka kwegukana iri rushanwa.

Isiganwa rya 2022 rizitabirwa n’amakipe 18 , aho u Rwanda ruzaba rufitemo Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda) na Benediction Ignite y’i Rubavu.

 

Amakipe 18 azitabira Tour du Rwanda 2022:

Amakipe y’Ibihugu (4): Rwanda, Algérie, Maroc na Grande Bretagne.

Amakipe yo ku migabane (8): Benediction Ignite (Rwanda), Tarteletto Isorex (u Bubiligi), Wildlife (USA), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), SKS Sauerland (u Budage), Team Coop (Norvege) na TSG Terengganu (Malaysia).

Amakipe yabigize umwuga (6): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Drone Hopper Androni (Italie), Team Total Energies (France), Team Burgos BH (Espagne) na Israël Start Up Nation (Israël).

 

Inzira za Tour du Rwanda 2022

  • Agace ka mbere: Tariki ya 20 Gashyantare 2022: Kigali Arena- Kigali Arena (Ibilometero 4,0)
  • Agace ka kabiri: Tariki ya 21 Gashyantare 2022: Kigali- Rwamagana (Ibilometero 148,3)
  • Agace ka gatatu: Tariki ya 22 Gashyantare 2022: Kigali- Rubavu (Ibilometero 155,9)
  • Agace ka kane: Tariki ya 23 Gashyantare 2022: Kigali- Gicumbi (Ibilometero 124,3)
  • Agace ka gatanu: Tariki ya 24 Gashyantare 2022: Muhanga- Musanze (Ibilometero 124,7 )
  • Agace ka gatandatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2022: Musanze- Kigali (Ibilometero 152,0)
  • Agace ka karindwi: Tariki ya 26 Gashyantare 2022: Kigali-Gicumbi-Kigali (Ibilometero 152,6)
  • Agace ka munani: Tariki ya 27 Gashyantare 2022: Kigali- Kigali (Ibilometero 75,3)

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru