Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Babiri bavukana bakurikiranyweho kwica Se wasanzwe yiciwe mu masaka yateraguwe ibyuma

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Babiri bavukana bakurikiranyweho kwica Se wasanzwe yiciwe mu masaka yateraguwe ibyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Abavandimwe babiri bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bakurikiranyweho kwica Se ubabyara nyuma y’uko abaturage basanze umurambo w’uyu musaza witwa Rugiririza Jean Damascene yapfuye afite ibikomere byinshi bigaragara ko yishwe ateraguwe ibyuma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, abaturage bo mu Mudugudu wa Gashangiro mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, basanze umurambo w’umusaza witwa Rugiririza Jean Damascene mu masaka hafi y’aho yari atuye muri aka gace.

Nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zitabajwe naz o zihutiye gutangira iperereza aho iry’ibanze ryasize haketswe abahungu babiri ba nyakwigendera.

Abaturage baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bahungabanyijwe cyane n’urupfu rw’uyu musaza ari na yo mpamvu basaba ko uzahamwa n’iki cyaha cy’ubugome yabihanirwa by’intangarugero.

Umwe yagize ati “Kuwakira byo biratugoye, ni umusaza wari wiyubashye, waryaga ibye ntakibazo rwose ariko kumwica urupfu rw’agashinyaguro, uriya mwana [ukekwa] ni amahano yakoze.”

Undi yagarutse ku kuba hakekwa abahungu ba nyakwigendera, agira ati “Biramutse ari byo koko bikamuhama, ndumva yafungwa burundu kuko birarenze kwica so ni amahano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yemereye RADIOTV10 amakuru y’urupfu rw’uyu musaza avuga n’impamvu hakekwa ko yishwe.

Yagize ati “Biragaragara yari afite ibikomere kandi biragaragara ko ari ugutemwa, ubwo rero uhereye kuri ibyo bikomere ni ho umuntu yashingira ko yaba yishwe.”

Ramuli Janvier yaboneyeho kugenera ubutumwa abaturage, ati “Abaturage ni ugukora ibishoboka byose bakirinda amakimbirane kandi abayagiranye bagashaka uburyo bayakemura mu mahoro.”

Uyu muyobozi kandi yasabye abazajya bamenya amakuru imiryango irimo amakimbirane kujya batungira agatoki inzego kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti mu maguru mashya bitaragera ku bikorwa bibi nk’ibi byo kwicana.

Muri aka Karere ka Musanze hamaze iminsi humvikana amakuru y’ubwicanyi kuko mu ijoro ryo ku ya 19 Mutarama 2022 hari umuturage watemewe inka eshatu mu Murenge wa Nyange naho mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2022 nabwo umuturage yica undi amutemaguye mu Murenge wa Rwaza.

Umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu masaka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − fifteen =

Previous Post

Mu minsi ibarirwa ku ntoki umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uraba ufunguye

Next Post

Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.