Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyamasheke- Ababyeyi bafite abana biga mu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinini ruherereye mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano, baramagana ibihano bikarishye bihabwa abana babo birimo guhabwa igikonkwani cyo guhinga, bakavuga ko aho kugira ngo birirwe bahingira ishuri babakuramo na bo bakajya babahingira.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kinini mu masaha y’agasusuruko, yasanze bamwe mu banyeshuri biga muri iri shuri bari kugendagenda mu ngo z’abaturage batira amasuka ngo bajye guhinga umurima bahawe mu rwego rw’ibihano.

Izindi Nkuru

Aba banyeshuri bavuga ko bahaniwe gutinda kwinjira bavuye mu karuhuko, bavuga ko ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri yabategetse guhinga uwo murima cyangwa se bagashaka amafaranga yo kuhahingisha.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Tuhageze arahatwereka tubona ni hanini kandi aratubwira ngo dutahe tumweretse ko twarangije kuhahinga kandi twahahinga nk’icyumweru kuko harimo urwiri rwinshi.”

Ni igihano gikomeje kubabaza ababyeyi bavuga ko abana babo batari bakwiye guhabwa ibihano nk’ibi.

Umwe ati “Umwana naba uwa nyuma, bazavuga ko ari ikibazo cy’umubyeyi? Niba ari uguhinga rero nanjye namuhingisha njyenyine, ntureba ko ndi guhinga njyenyine…Byarutwa nuko twabarekera mu rugo ntajye ku ishuri.”

Jean Claude Mbonempaye uyobora iri shuri rya G.S Kinini yabwiye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko atari we wahaye aba bana iki gihano kuko atari ari ku ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko abana bakwiye guhabwa ibihano bitababuza kwiga.

Ati “Wabaha igihano cyoroheje, umwana ushobora kumuhagarika inyuma abandi bicaye agakurikirana ayo masomo ari no mu gihano. Hari uduhano tworoheje ushobora guhanisha umwana ariko utamujyanye mu mushike wo hanze.”

Mukamasabo Appolonie yatangaje ko ibi bihano byahawe bariya abana, ari imirimo ivunanye mu gihe abana bari kurindwa iyo mirimo, agasaba ibigo byo mu Karere ayoboye byatangaga ibihano nk’ibi kubihagarika.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru