Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Nari ndemerewe no kubiceceka- Uwabaye igisonga muri MissRwanda2021

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Nari ndemerewe no kubiceceka- Uwabaye igisonga muri MissRwanda2021
Share on FacebookShare on Twitter

Amanda Akaliza wabaye Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2021, yavuze ko kuva hambere yari afite ibyo ashaka gutangaza ariko ko igihe kigeze ngo abivuge ndetse anashishikariza abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa bakorewe ihohoterwa gushira amanga bakabivuga.

Amanda Akaliza atangaje ibi nyuma y’uko Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, atawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakorwa bitabiri iri rushanwa mu bihe binyuranye.

Amakuru avuga ko ibikekwa kuri Ishimwe Dieudonne bifitanye isano na Ruswa y’igitsina akekwaho kwaka bamwe mu bakobwa bari muri iri rushanwa abizeza kuzegukana ikamba.

Amanda Akarlza acyumva ko uyu musore yatawe muri yombi, yavuze ko na we yiteguye kugira icyo avuga kuri iryo hohoterwa.

Yavuze ko hashize igihe afite icyo ashaka kuvuga ariko ko “ntabishoboye kuko kukivuga kiriya gihe ntafite gihamwa byashobora kugira ingaruka aho kugira icyo bifasha.”

Yakomeje agira ati “Ariko ubu ni cyo gihe cyo kugira ngo mfunguke sinkomeze guceceka. Ubu butumwa ni ubwo gutera akanyabugabo abakobwa bagahaguruka ku bwabo bakajya kubwira polisi.”

Uyu mukobwa yavuze ko atavugira abakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuko “buri wese afite ibyo yanyuzemo akwiye kwivugira ubwe.”

Miss Amanda Akaliza yavuze ko yifatanyije n’abakobwa bakorewe iryo hohoterwa ndetse ko yiteguye kubaha ubufasha bwose igihe cyose bazaba bumva babohotse bashaka kuvuga ibyo bakorewe.

Ati “Nzabashyigikira igihe muzaba munkeneye kandi nzabumva igihe muzaba mwahisemo kubikemura mu zindi nzira muzaba mwihitiyemo.”

Inkuru yo guta muri yombi Ishimwe Dieudonne, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga aho ku rubuga rwa Twitter hakozwe ikiganiro kidasanzwe gihuriza hamwe abantu benshi cyavugiwemo byinshi birimo ibishya ariko umuntu atakwemeza ko ari ukuri cyangwa ko ari ibinyoma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Rubavu: Umugore wishe umugabo we ubwo barwanaga bapfuye igikatsi yakatiwe imyaka 25

Next Post

Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,…- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina

Related Posts

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

by radiotv10
27/11/2025
0

Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K John, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi...

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

by radiotv10
27/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abandi bantu babiri barimo umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

IZIHERUKA

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye
MU RWANDA

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

27/11/2025
Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,…- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina

Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,...- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.