Rubavu: Umugore wishe umugabo we ubwo barwanaga bapfuye igikatsi yakatiwe imyaka 25

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugore wo mu Kagari ka Bijyjyo mu  Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero yakatiwe gufungwa imyaka 25 nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rumuhamije kwica umugabo we ubwo barwanaga bapfa igikatsi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwakatiye uyu mugore witwa Munganyinka Bibiane iki gifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugabo we Baraturwango Francois bakundaga kwita Mitera.

Izindi Nkuru

Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Rutonde mu Kagali ka Bijyjyo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo ku ya 28 Werurwe 2022.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregaga uyu mugore iki cyaha, bwavuze ko muri iryo joro ryo ku ya 28 Werurwe, Munganyinka Bibiane yagiranye amakimbirane na Baraturwango Francois alias Mitera bapfuye ko Munganyinka yari yimye igikatsi umugore baturanye.

Aya makimbirane yatumye bafatana mu mashati, umugabo wari wasinze yikubita hasi, umugore ahita afata isuka ayikubita umugabo we mu mutwe arapfa.

Munganyinka yaburanye yemera icyaha, anagisabira imbabazi, avuga ko yabitewe no kuba umugabo we na we yari yabanje kumukubita.

Uregwa yasabye imbabazi no kugabanyirizwa ibihano ndetse anorohereza ubutabera ari na byo byatumye Urukiko rumuhanisha gufungwa imyaka 25.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru