Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Natwaye umugenzi tugezeyo ampa Waragi nyinywa nibagiwe ko ntwara Moto- Uwasanzwemo 7 ya alukoro

radiotv10by radiotv10
10/12/2021
in MU RWANDA
0
Natwaye umugenzi tugezeyo ampa Waragi nyinywa nibagiwe ko ntwara Moto- Uwasanzwemo 7 ya alukoro

Hagenimana Xavier

Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bantu 19 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga, yavuze ko habayeho uburangare kuko yanyoye inzoga yitwa Waragi ubwo yari atwaye umugenzi yamugezayo akamuzimarina na we akibagirwa ko asubira mu muhanda.

Aba bantu 19 berekanywe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukuboza 2021, bafatiwe mu bice binyuranye bo mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki 05-08 Ukuboza 2021.

Hagenimana Xavier yiyemereye ko yafashwe yanyoye ibisindisha ku rwego rwo hejuru kuko ibipimo byagaragaje ko afite umusemburo wa Alukoro ungana na 7.

Yavuze ko yafatiwe Nyabugogo, afatwa ku isaha ya saa tatu z’ijoro, aricuza  ibyo yakoze agira inama bagenzi be kutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo.

Hagenimana Xavier avuga ko ku wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza yatwaye umugenzi mu bice bya Kanombe agezeyo amuzimanira inzoga yitwa Waragi undi arayinywa.

Ati “Narayinyoye nibagirwa ko ntwaye moto, mu kugaruka ngeze Nyabugogo baramfata bapimye basanga mfite igipimo cya 7 n.ibice.”

Ndayizigiye Nepomuscene, yavuze ko yafashwe mu ijoro rya tariki ya 6 Ukuboza afatirwa mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampala. Yemeye ko abapolisi bamufashe yanyoye  inzoga.

Yagize ati “Bamfashe ku isaha ya saa tanu z’ijoro ntwaye moto  nanyoye, abapolisi barapimye basanga mfite ibipimo biri hejuru by’umusemburo wa Alukoro. Amakosa narayakoze kandi ndayasabira imbabazi.”

Ndayizigiye Nepomuscene yemera ko yakoze amakosa agasaba imbabazi

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yongeye kwibutsa abatwara ibinyabizga ko bagomba kuzirikana ko ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda ari ingenzi bityo bagomba kwirinda icyateza impanuka mu muhanda.

Yavuze ko abatazajya babyubahiriza bazajya bafatwa babihanirwe kuko Polisi ntizahagarika ibikorwa byo kurwanya ikintu cyose cyateza umutekano wo mu muhanda.

Herekanywe abantu 19

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 176 zivuye muri Libya

Next Post

Uganda ikomeje kugaragariza Abanyarwanda urwango rukomeye: Hari umusore wiciweyo arashwe n’abasirikare

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda ikomeje kugaragariza Abanyarwanda urwango rukomeye: Hari umusore wiciweyo arashwe n’abasirikare

Uganda ikomeje kugaragariza Abanyarwanda urwango rukomeye: Hari umusore wiciweyo arashwe n'abasirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.