Uganda ikomeje kugaragariza Abanyarwanda urwango rukomeye: Hari umusore wiciweyo arashwe n’abasirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda witwa Pacifique Nshizirungu yiciwe muri Uganda aho yarashwe amasasu n’abasirikare bamusanze aho yari ari mu kazi mu gace kitwa Kiryandongo.

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko uyu Pacifique Nshizirungu yarasiwe aho banyweshereza ibikomoka kuri peteroli [fuel station] muri aka Karere ka Kiryandongo gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda.

Izindi Nkuru

Pacifique Nshizirungu wari umaze igihe aba muri Uganda aho yabanaga n’abo mu muryango we barimo umubyeyi we [Nyina] ndetse n’umuvandimwe, yari asanzwe akora kuri iyi station yarasiweho.

Nyakwigendera yari akiri muto

Uyu musore wari ukiri muto yishwe mu ijoro ryo ku ya 08 Ukuboza aho bivugwa ko yarashwe n’abasirikare agahita yitaba Imana.

Ni kenshi hagiye humvikana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa Abanyarwanda baba muri Uganda n’abajyayo bamwe bagiye banicirwayo hakaba n’abandi bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo abandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda, gikomeje kubanira nabi u Rwanda, cyagaragweho imigambi mibisha yo gutera inkunga bamwe mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda gusa Leta yacyo yo yakunze kubihakana.

Ubuyobozi bw’Ibihugu byombi bwagiye buhura ngo buganire ku cyaba umuti w’ibi bibazo ndetse ubwo abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, DRC na Angola bahuriraga i Gatuna/Katuna mu Gashyantare 2020, Uganda yasabwe gusuzuma ibyo ishinjwa n’u Rwanda kandi yasanga bihari ikabihagarika.

Kuva icyo gihe abakuru b’Ibihugu bahurira i Gatuna, ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda muri Uganda ntibyigeze bihagaragara kuko hari n’imirambo ya bamwe mu Banyaranda yagiye ivanwa muri Uganda ndetse hakaba n’Abanyarwanda benshi bakomeje kwirukanwa muri iki Gihugu cy’igituranyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru