U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 176 zivuye muri Libya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko icyiciro ya karindwi cy’impunzi 176 zishaka ubuhungiro zavuye muri Libya, zageze mu Rwanda amahoro.

Izi mpunzi 176 zije nyuma y’amezi macye u Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatandatu aho muri Nyakanga uyu mwaka wa 2021, hari hakiriwe 133.

Izindi Nkuru

Aba bose baza basanga bagenzi babo bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo iri i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Izi mpunzi 176 zageze mu Rwanda amahoro nk’uko bitangazwa na Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, zije zikurikira izaje mu byiciro bitandatu.

Aba banyafurika 176 bariho bashaka ubuhungiro, barabanza gupimwa COVID-19 ubundi babone gusanga bagenzi babo bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora.

Impunzi n’abasaba ubuhunzi bazanwa mu Rwanda bakuwe muri Libya hagamijwe kubagoboka, kubafasha no kubashakira ibisubizo birambye bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 648 ziturutse muri Libya, bakaba baratangiye kuza mu mpera za Nzeri 2019.

Miniteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi itangaza ko kugeza ubu abagera muri 462 bamaze kubona ibihugu bibakira.

Bari gushaka ubuhungiro
Bageze mu Rwanda basanga abandi baje mbere

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru