- Ati “Tumaranye igihe gito cyane, nta n’umwaka wari ushize tubanye”
Umugabo w’Umuhanzikazi Gisele Precious uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye, yavuze ikiganiro bagiranye ku munsi yatabarukiyeho, aho yazindutse amubwira ngo “nk’ubu ndamutse ngiye umwana wacu yazabaho ate?”
Niyonkuru Innocent yabitangaje mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw’Umuhanzikazi Gisele Precious cyabaye ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022.
Innocent wagarutse ku mateka y’urukundo rwe na Gisele Precious, yavuze ko yavuze ko bamenyanye muri 2013 ubwo bari bagiye mu gitaramo mu Mujyi wa Kigali, bakaza gukomeza kujya bavugana ubwo bombi bigaga mu mashuri yisumbuye.
Yavuze ko mu kurambagizanya kwabo bagiye bahura n’imbogamizi zisanzwe ziba mu rukundo, rimwe na rimwe bakagirana ibibazo ariko bakabikura mu nzira bagasubirana.
Ati “Icyo Imana iba yarashyizeho ntawahindura umugambi wayo, kuko akenshi twagendaga dushwana nyuma tukongera tugasubirana.”
Avuga ko yakundaga gusenga, Imana ikamubwira ko izamuha umufasha mwiza kandi wubaha Imana, ati “Ariko kuko twakundaga guhura n’ibyo bibazo njye sintekereze ko ari we, kuko nyine twashwanaga, bikaba ngombwa ko umuntu akundana n’abandi, ariko Imana ni we yari yarateguye.”
Niyonkuru uvuga ko ibyo bibazo baje kubirenga ndetse bakemeranya kubana bakanabigeraho, yavuze ko bibabaje kuba umufasha we yitabye Imana bamaranye igihe gito bashyingiranywe.
Ati “Ni igihe gito cyane, nta n’umwaka wari washira, tubanye amezi.”
Avuga ko bashyingiranwa mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2021, bumvaga ko bubatse umuryango uzagera kuri byinshi kuko umugore we yarangwaga n’ishyaka.
Ati “Gisele yumvaga ashaka gukorera urugo rwe, Gisele yabaye ahantu ntekereza ko Papa atabaye. Aho nari maze kugera cyangwa se uko nari maze kuba kose, nabikeshaga we kuko hari ibyo nagenderagamo cyera ariko ubu yari amaze kunshyira ku murongo nk’umufasha we.”
Niyonkuru Innocent avuga ko umugore we witabye Imana, bari bafitanye imishinga myinshi yo guteza imbere urugo rwabo.
Uko yatabarutse
Innocent usigiwe na Gisele uruhinja rutaruzuza ukwezi kumwe, yavuze ko ubwo yari atwite, bagiye kwa muganga bagasanga afite ikibazo, abaganga bakemeza ko bagomba kumubaga kugira ngo atahatakariza ubuzima, umwana avukira amezi arindwi.
Avuga ko bavuye mu bitaro, Gisele yakomeje kwita ku mwana wabo, ndetse ko biri mu byatumye uru ruhinja rubasha kubaho.
Ku munsi yitabiyeho Imana, yazindutse atameze neza ndetse yari amaze iminsi aribwa mu nda kubera kubagwa, bakaza gutumiza ibinini ndetse uburibwe bukagabanuka, ubundi akamuganiriza amubwira uburyo akunda abavandimwe be.
Ati “Ni naho yambwiye ko akunda Axele n’ubuzima yakuriyemo ko na we Mama we yitabye Imana amubyara, niho yakomeje ijambo arangije arambwira ngo ‘ese nk’ubu ndamutse ngiye Yvette [umwana wabo] yazabaho ate?’ ndamubwira nti oya ntabwo byashoboka.”
Muri uwo mugoroba ni bwo yagiye mu bwogero, na we aguma muri salo, ati “Arangije arampamagara ati ‘cheri’ mu kumpamagara gutyo navuye muri salo niruka musanga asutamye, naramufashe mu biganza byanjye mwegamiza muri douche aricara niho nahamagaye Papa, duhamagara n’imodoka turebe uko twamujyana kwa muganga.”
Avuga ko ako kanya yahise atangira gusenga ariko akumva isengesho ritari kugenda, bagahita bamujyana kwa muganga ari nabwo bababwiye ko byarangiye.
Gisele Precious yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 mu irimbi rya Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu muhango nubundi wavugiwemo ubuhamya bw’uburyo yakoreraga Imana.
RADIOTV10
REST IN PARADISE Imana ikwakire mubayo ujyiye tukigukeneye.
Imana isaruye ururabo rwayo. Ntawayivuguruza.
Imana yisubije uwo yiremeye imirimo wakoze ukiri mwisi izaguherekeza.