Wednesday, September 11, 2024

Byamenyekanye ko umusore ugiye gushyingiranwa na Fofo (PapaSava) atari uzwi na benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyikazi wa Film uzwi muri sinema nyarwanda nka Fofo muri Papa Sava, yakorewe ibirori byo gusezerwaho [bizwi nka Bridal Shower] na bamwe mu bo bakinana, gusa amakuru avuga ko umusore wamenyekanye ko bari mu rukundo, atari we bazashyingiranwa.

Niyomubyeyi Noëlla wamamaye nka Fofo cyangwa Liliane muri sinema nyarwanda, yashyize hanze integuza y’ubukwe bwe muri Kamena uyu mwaka.

Iyi nteguza (Save the Date) yerekana ko azarushinga tariki 02 Ukwakira 2022, ariko ntiyagaragazaga uwo bazarushingana mu gihe hari abahise bakeka ko azasezerana n’umusore usanzwe ari umuhanzi witwa Paterne ukomoka mu Gihugu cy’u Burundi ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021, Fofo yari yagiriye uruzinduko muri Tanzania aho byavugwaga ko yagiye gufasha uyu wari umukunzi we mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye ndetse no gusura umuryango w’umukunzi we kuko uhari munini

Amakuru ahari ubu, avuga ko umusore ugiye kurushinga na Fofo, yitwa Daniel Niyigena; izina ritazwi cyane mu myidagaduro nyarwanda.

Ubwo yashyiraga hanze iriya tariki y’ubukwe bwe, uyu mukinnyikazi wa Film yari yabwiye RADIOTV10 ko yiteguye kwinjira mu cyiciro gishya cy’abafite urugo.

Icyo gihe yari yagize ati “Ntekereza ko iki ari gihe cyiza kuri njye cyo kuba nahindura icyiciro nkava mu busiribateri nkarema irindi sano.”

Bamwe mu bo bakinana muri film nyarwanda bamukoreye Bridal Shower

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist