Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) basoje igikorwa cyo kwibuka abana bazize Jenoside, akangurira urubyiruko kwirinda gushukwa

radiotv10by radiotv10
05/07/2021
in MU RWANDA
0
Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) basoje igikorwa cyo kwibuka abana bazize Jenoside, akangurira urubyiruko kwirinda gushukwa
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 nibwo Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) basoje igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abana n’Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri 2010 ariko bikaba ari ku nshuro ya 7 bibuka mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro.

Iyi Fondasiyo yatangiye Kwibuka Abana n’Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri 2010 ariko bikaba ari ku nshuro ya 7 bibuka mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro.

Kuri iyi nshuro ibikorwa byo Kwibuka byanyujijwe muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice, ni mu gihe ibyo kwibuka Abana n’Ibibondo byo byabereye mu mashuri yose agize akarere ka Kicukiro.

Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) ibinyujije mu ishuri ry’incuke rya Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice basoje igikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuyobozi wayo yasabye abantu kwirinda kwishora mu ngengabitekerezo ya Jenoside kubera gushukishwa ibintu.

Mu butumwa bwo gusoza ibyo bikorwa byo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yibukije abana ko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza, ibasaba gukurana ingeso nziza, gukunda siporo no gukunda igihugu, birinda uwabashora mu ngese mbi.

Turashishikariza abana n’urubyiruko rw’u Rwanda gukurana umuco mwiza wo kugira ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo mu mitima, gukunda siporo, gukunda igihugu, kugitekerereza neza no kugikorera neza mu buryo bwose bushoboka, birinda uwabashora mu ngeso mbi zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside”. Ndayisaba Fabrice

Ndayisaba Fabrice aganiriza abana ku kamaro igihugu kibatezemo

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa byo gusoza Kwibuka, ubutumwa bwatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa NFF Rwanda, Ndayisaba Fabrice yasabye abantu kwirinda kwishora mu Ngengabitekerezo ya Jenoside kubera gushukishwa ibyo badafite.

Ati”dukomeze kandi twirinde kwishora mu Ngengabitekerezo ya Jeniside kubera gushukishwa ibyo tudafite, tunyurwe na duke tubona cyangwa dufite, ibintu ni ibishakwa ntihazagire ubizira.”

Yakomeje kandi ashimira abana n’urubyiruko berekanye ko bakiriye neza igitekerezo cyo kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati”Ndashimira cyane abana n’urubyiruko bose banyeretse ko bakiriye neza igitekerezo nagize cyo kwibuka bagenzi bacu bazize urw’agashyinyaguro ndetse mbashimira ko bakomeje gukurana umuco mwiza w’ub’umuntu n’urukundo rwo kwifurizanya ibyiza mu buzima buzira amashyari n’urwango ndetse no gutekereza neza, gukorera igihugu neza mu buryo bwose bushoboka twirinda kwinjira mu ngeso mbi zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

“Dukomeze Kwibuka twiyubakira igihugu neza, duharanira gukora ibyiza tudacika intege mu buzima bwacu cyangwa ngo twemerere abandi baziduce.”

Ibi bikorwa byo gusoza Kwibuka, byahuriranye n’umunsi wo Kwibohora, Ndayisaba Fabrice akaba yifurije abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora aho yabasabye gukomeza gutekereza neza no gukorera neza igihugu cy’u Rwanda birinda kukigambanira kuko bishobora kugisubiza mu icuraburindi Ingabo za FPR Inkotanyi zagisanzemo ubwo zazaga kukibohora.

Ishuri ry’incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice hamwe na Fondation Ndayisaba Fabrice, bashimira abafatanyabikorwa bose bafatanyije mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice isanzwe ibamo abana biga amasomo anarimo uburere mbonera gihugu

Kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 byabaye igikorwa ngaruka mwaka ku gitecyerezo cya NFF

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

FRANCE: Minisitiri w’ubuzima araburira abaturage ko COVID-19 izakaza umurego muri iyi mpeshyi

Next Post

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.