Monday, November 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) basoje igikorwa cyo kwibuka abana bazize Jenoside, akangurira urubyiruko kwirinda gushukwa

radiotv10by radiotv10
05/07/2021
in MU RWANDA
0
Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) basoje igikorwa cyo kwibuka abana bazize Jenoside, akangurira urubyiruko kwirinda gushukwa
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 nibwo Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) basoje igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abana n’Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri 2010 ariko bikaba ari ku nshuro ya 7 bibuka mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro.

Iyi Fondasiyo yatangiye Kwibuka Abana n’Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri 2010 ariko bikaba ari ku nshuro ya 7 bibuka mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro.

Kuri iyi nshuro ibikorwa byo Kwibuka byanyujijwe muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice, ni mu gihe ibyo kwibuka Abana n’Ibibondo byo byabereye mu mashuri yose agize akarere ka Kicukiro.

Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) ibinyujije mu ishuri ry’incuke rya Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice basoje igikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuyobozi wayo yasabye abantu kwirinda kwishora mu ngengabitekerezo ya Jenoside kubera gushukishwa ibintu.

Mu butumwa bwo gusoza ibyo bikorwa byo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yibukije abana ko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza, ibasaba gukurana ingeso nziza, gukunda siporo no gukunda igihugu, birinda uwabashora mu ngese mbi.

Turashishikariza abana n’urubyiruko rw’u Rwanda gukurana umuco mwiza wo kugira ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo mu mitima, gukunda siporo, gukunda igihugu, kugitekerereza neza no kugikorera neza mu buryo bwose bushoboka, birinda uwabashora mu ngeso mbi zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside”. Ndayisaba Fabrice

Ndayisaba Fabrice aganiriza abana ku kamaro igihugu kibatezemo

Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa byo gusoza Kwibuka, ubutumwa bwatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa NFF Rwanda, Ndayisaba Fabrice yasabye abantu kwirinda kwishora mu Ngengabitekerezo ya Jenoside kubera gushukishwa ibyo badafite.

Ati”dukomeze kandi twirinde kwishora mu Ngengabitekerezo ya Jeniside kubera gushukishwa ibyo tudafite, tunyurwe na duke tubona cyangwa dufite, ibintu ni ibishakwa ntihazagire ubizira.”

Yakomeje kandi ashimira abana n’urubyiruko berekanye ko bakiriye neza igitekerezo cyo kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati”Ndashimira cyane abana n’urubyiruko bose banyeretse ko bakiriye neza igitekerezo nagize cyo kwibuka bagenzi bacu bazize urw’agashyinyaguro ndetse mbashimira ko bakomeje gukurana umuco mwiza w’ub’umuntu n’urukundo rwo kwifurizanya ibyiza mu buzima buzira amashyari n’urwango ndetse no gutekereza neza, gukorera igihugu neza mu buryo bwose bushoboka twirinda kwinjira mu ngeso mbi zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

“Dukomeze Kwibuka twiyubakira igihugu neza, duharanira gukora ibyiza tudacika intege mu buzima bwacu cyangwa ngo twemerere abandi baziduce.”

Ibi bikorwa byo gusoza Kwibuka, byahuriranye n’umunsi wo Kwibohora, Ndayisaba Fabrice akaba yifurije abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora aho yabasabye gukomeza gutekereza neza no gukorera neza igihugu cy’u Rwanda birinda kukigambanira kuko bishobora kugisubiza mu icuraburindi Ingabo za FPR Inkotanyi zagisanzemo ubwo zazaga kukibohora.

Ishuri ry’incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice hamwe na Fondation Ndayisaba Fabrice, bashimira abafatanyabikorwa bose bafatanyije mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice isanzwe ibamo abana biga amasomo anarimo uburere mbonera gihugu

Kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 byabaye igikorwa ngaruka mwaka ku gitecyerezo cya NFF

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + fifteen =

Previous Post

FRANCE: Minisitiri w’ubuzima araburira abaturage ko COVID-19 izakaza umurego muri iyi mpeshyi

Next Post

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

Perezida Kagame na Touadéra wa Centrafrique bagiranye ibiganiro

by radiotv10
24/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire irimo...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.