Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ndayishimiye yageze i Luanda mu biganiro bitegerejwemo Perezida Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
23/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ndayishimiye yageze i Luanda mu biganiro bitegerejwemo Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yamaze kugera i Luanda muri Angola ahagiye kubera ibiganiro byitabirwa na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.

Ibi biganiro byari bimaze iminsi bigarukwaho, bigamije gushaka umuti w’Ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23 umaze iminsi uhanganye n’Igisirikare cya Congo (FARDC).

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yanyujijwe kuri Twitter, avuga ko “Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi akaba anayoboye umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yageze i Luanda aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu karere ku bijyanye n’amahoro n’umutekano mu burasirikazuba bwa Repubukilika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Umukuru w’u Burundi yageze i Luanda nyuma yuko Ibiro Ntaramakuru bya Angola, byemeje ko Perezida w’iki Gihugu, João Manuel Gonçalves Lourenço yongeye gutumiza inama yo gushakira umuti ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ibiganiro bigiye guhuriramo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’ibyabaye muri Nyakanga 2022 byari byafatiwemo imyanzuro isaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano kandi ukava mu bice byose wafashe.

Ni ibiganiro byanatanze umusaruro kuko byari byanasabiwemo ko abategetsi bo ku ruhande rwa Congo Kinshasa guhagarika imvugo ziremereye zabibaga urwango n’amacakubiri, kuko nyuma yabyo izi mvugo zabaye nk’izigabanuka.

Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yavuze ko nubwo ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitarakemuka, ariko ko hari intambwe iri guterwa.

Yagize ati “Mbere na mbere mu kwiyunga hagati y’Ibihugu, intambwe yaratewe kuko bemeye kwicara hamwe ni intambwe njye mbona ko ishimishije, habayeho guhura kwinshi.”

Ndayishimiye kandi yabajijwe ku birego by’ibinyoma byakunze kuzamurwa na Guverinoma ya Congo Kinshasa ishinja iy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, avuga ko kugeza ubu nta kimenyetso kibihamya ariko ko ubwo azaba yitabiriye inama yagiyemo uyu munsi, hazabaho gusasa inzobe kuri iki kibazo.

Perezida Ndayishimiye yageze i Luanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =

Previous Post

Akurikiranyweho kwica umugore we nyuma yo kubona umugabo amusohokeye mu rugo yiruka

Next Post

Nyagatare: Ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu 10 n’umukobwa 1 harakekwa icyo yabashukishaga

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Nyagatare: Ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu 10 n’umukobwa 1 harakekwa icyo yabashukishaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.