Ndekyezi Samuel, Umunya-Uganda w’imyaka 66 y’amavuko, umaze gupfusha abantu umunani bahitanywe na Ebola, yavuze ko akurikije ibimaze kumubaho muri iki gihe gito, yagombye kuba yariyahuye.
Uyu mugabo utuye mu Karere ka Mubende kagaragayemo bwa mbere iyi ndwara ya Ebola ndetse Umunya-Uganda wa mbere wasanganywe iyi ndwara akaba ari umwana we wanaje guhitanwa na yo.
Uretse uyu mwana w’uyu musaza waje guhitanwa n’iyi ndwara, hari n’abandi bantu barindwi ba hafi ye barimo abana be, bahitanywe n’iyi ndwara.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Ndekyezi yagaragaje agahinda ko kubura abe umunani muri iki gihe gito kuva iyi ndwara ya Ebola yagaragara muri Uganda.
Ati “Abandi bose yarabahitanye, hasigaye akana kamwe, kari hano, ni ko konyine gasigaye, abandi bose barapfuye.”
Avuga ko uretse ko na we habaye ah’umutima ukomeye ariko na we yagombaga kwiyahura. Ati “No kwiyahura nagombye kwiyahura, ariko mfite umutima ukomeye utumpa ntiyahura.”
Ndekyezi na we yari amaze iminsi ari mu kato we n’abandi bantu 26 bo mu muryango we, aho bamaze ibyumweru bitatu bakurikiranirwa hafi, gusa we nta na rimwe bigeze bamupima ngo bamubonemo iyi ndwara.
Yagize ati “Namazeyo iminsi 21 mu kato. Bamfashe ibizamini inshuro nyinshi ariko basanga nta Ebola mfite.”
Avuga ko nyuma yuko uriya mwana agaragaweho Ebola ikaza no kumuhitana, batahise bamenye indwara, hari n’abandi bo mu muryango we bagiye baremba, ndetse bamwe bakaza kwitaba Imana.
Ndekyezi avuga ko uwo mwana we, yabanje kwiyambaza abaganga ba gakondo, nyuma aza kujya ku mavuriro ya kizungu ari na ho iyi ndwara yaje kumwivuganira.
Avuga ko iyi ndwara yamuzaniye akaga gakomeye kuko n’aho yashakishirizaga imibereho, hasa nk’aho inzira zasibamye.
Yari asanzwe afite iduka ariko nyuma yo kuvanwa mu kato “Nasanze ibyarimo byose barabisahuye, nari mfite inkoko nasanze zose barazitwaye, nari mfite n’ingurube n’ihene, na zo nasanze barazitwaye.”
RADIOTV10