Amakuru meza ku biga muri IPRC-Kigali yari yafungiwe ubujura bukekwa ku barimo umuyobozi wayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyi-ngiro, ishami rya Kigali (RP-IPRC Kigali) ryari ryabaye rifunzwe kubera ubujura bukekwa ku barimo umuyobozi waryo, ryongiye gufungurwa ndetse abaryigamo bamenyeshwa itariki bazasubukuriraho amasomo.

Byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, rigaragaza ibyo gufungura iri shuri.

Izindi Nkuru

Itangazo rya MINEDUC, rivuga ko kiriya cyemezo cyo gufunga by’agateganyo Ishuri Rikuru rya RP-IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, cyari cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 23 Ukwakira 2022 kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiba umutungo rusange wa Leta, ribashe gukorwa nta nkomyi.

Rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri n’abakozi b’iryo shuri ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rizongera gufungurwa ku wa 07 Ugushyingo 2022.”

Minisiteri y’Uburezi yaboneyeho kumenyesha abanyeshuri bari baratashye, gusubira ku ishuri kugira ngo ku wa Mbere bazasubukure amasomo.

Iri shuri ryari ryafunzwe by’agateganyo tariki 23 Ukwakira 2022, nyuma y’umunsi umwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi bamwe mu bakozi b’iri shuri barimo n’umuyobozi waryo, Engineer Mulindahabi Diogene.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwatangaje ko amakuru yatumye hatahurwa ubujura bw’ibikoresho bimwe by’iri shuri, yamenyekanye nyuma yo gutangwa n’abaturage.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry icyo gihe yari yagize ati “Muri iryo perereza rero harimo bamwe mu bakozi b’iri shuri bamaze gufatwa barimo n’umuyobozi w’iri shuri ari we Mulindahabi Diogene, hakaba hari n’ibikoresho bimaze kugaruzwa, byagiye bifatanwa bamwe muri abo bakozi na bo bafunze.”

RIB kandi yaje gutangaza ko iperereza ryamaze kugaragaza ko hakekwa abantu 12 ndetse dosiye ikubiyemo ikirego cyabo ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru