Wednesday, September 11, 2024

Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano mwiza w’u Rwanda na Kenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na William Ruto wa Kenya bari mu Misiri mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe, bahuye, baganira ku musasuro ukomeje kuva mu mubano mwiza w’Ibihugu byombi.

Umukuru w’u Rwanda ari mu Misiri ahatangiye inama izwi nka COP27 yiga ku mihindagurikire y’ikirere, ari na ho yabonaniye na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto.

Ubutumwa dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bwo kuri iki Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, buvuga ko Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Aba bakuru b’Ibihugu bahuriye mu mujyi wa Sharm El-Sheikh “Baganira ku musaruro ushimishije kandi mwiza ukomeje kuva mu mubano uri hagati ya Kenya n’u Rwanda.”

Perezida William Ruto, na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko “Ubucuti bwa Kenya n’u Rwanda bushinze imizi ku busugire n’umutekano by’akarere. Tuzakomeza kuzamura ubucuruzi bwacu no kwagura ishoramari dufatanyije n’u Rwanda mu rwego rw’inyungu z’abaturaye b’Ibihugu byacu.”

Perezida William Ruto agiye kuzuza amezi abiri ayobora Kenya dore ko yarahiriye izi nshingano tariki 13 Nzeri 2022 mu muhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batatandukanye barimo Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame na William Ruto baganiriye ku mubano w’Ibihugu byombi

Biyemeje gukomeza ubucuti buri hagati y’Ibihugu byombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts