Muhoozi yavuze icyo yafasha Congo ku bya M23 ayibuza kuyirwanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko kurwanya M23, ari ukwishyira mu kangaratete, avuga ko yafasha Congo kubona amahoro.

Uyu mujenerali umaze kumenyekana mu karere kubera ibitekerezo bye akunze gutanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ku kibazo kiri hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri iki Cyumweru, General Muhoozi yaburiye abarwanya M23, avuga ko ari akaga gakomeye.

Yagize ati “Nka M23, ndatekereza ko ari akaga gakomeye ku muntu uwo ari we wese urwanya abavandimwe bacu. Ntabwo ari ibyihebe. Bararwanira uburenganzira bw’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

General Muhoozi yakomeje agaragaza icyo yafasha ubutegetsi bwa Congo Kinshasa kugira ngo bubone amahoro aho gukomeza kwishora mu ntambara na M23.

Ati “Ku bavandimwe b’Abanyekongo, nshobora gutuma mugirana amahoro n’abavandimwe banyu ba M23. Amahoro ni yo dukene! Hadashingiwe ku buryo umuntu asa, ubwoko bwe, ururimi cyangwa idini.”

Muhoozi agarutse kuri iki kibazo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yuko intambara ihanganishije igisirikare cya Congo (FARDC) na M23 yongeye kubura, ndetse uyu mutwe ukaba warongeye gufata ibindi bice byiyongera ku mujyi wa Bunagana umaze igihe uri mu maboko yawo.

Muhoozi kandi yigeze kuvuga ku mutwe wa FDLR uri gufatanya n’igisirikare cya Congo muri iyi mirwano, awusaba gushyira hasi intwaro ukemera kwishyikiriza igisirikare kiwegereye hagati ya UPDF na RDF, bitaba ibyo ukazahura n’akaga gakomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru