Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ndifuza ko muri ADEPR habamo Gacaca-Diyakoni utemera ubuyobozi bw’Itorero ahishuye umuzi w’ibibazo byarizonze

radiotv10by radiotv10
20/07/2022
in MU RWANDA
1
Ndifuza ko muri ADEPR habamo Gacaca-Diyakoni utemera ubuyobozi bw’Itorero ahishuye umuzi w’ibibazo byarizonze
Share on FacebookShare on Twitter

Umudiyakoni Catete Gallican uvuga ko abayobozi bashya ba ADEPR badakwiye kuyobora iri torero, yagaragaje igihe ibibazo byakunze kuvugwa muri iri Torero, byatangiriye, asaba ko muri iri torero hakwiye kubamo Gacaca ikavugutirwamo umuti w’ibyo bibazo.

Uyu Mudiyakoni ukiri mu murimo w’Imana muri iri Torero ariko uvuga ko atemera ubuyobozi buriho bw’iri torero, mu kiganiro yagiranye na RADIO 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga, yavuze ko abo bayobozi atemera bifuje kumukuraho cyera ariko ko byabananiye.

Gatete ukunze kuvugira ku mugaragaro ko atemera abayobozi bakuru b’iri torero, agira ati “Bifuje kumpagarika ariko twebwe dufite abadiyakoni bazi umurimo w’itorero, barabahakaniye baravuga bati ‘ntabwo tubona impamvu, Gatete ibyo avuga birumvikana kandi gutanga igitekerezo muri Repubulika y’u Rwanda ni ubwisanzure’.”  

Avuga ko impamvu atemera aba bayobozi ari nyinshi kuko bamwe mu bari mu buyobozi bukuru batize Tewolojiya kandi biri mu byategetswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruherutse gutanga umurongo w’imiyoborere y’amadini n’amatorero.

Ati “Abanyarwanda baciye umugani ngo ‘Umudiho uva mu itako’ uburya umusaruro uboneka iyo umurima wafumbiwe, kandi ntanutanga icyo adafite buriya ibibazo dufite muri ADEPR mu bayobozi dufite yaba Umuyobozi mukuru n’abamwungirije navuga ngo ntabwo bize. N’aha muri Abanyamakuru, mukora umwuga w’itangazamakuru kuko mwawize, ntabwo bavuga kujya mu buganga ngo bahamagaze umuntu wize ubuhinzi. Ariko mu bayobozi ba ADEPR dufite nta n’umwe ize Tewoloji.”

Akomeza agaruka ku Muyobozi Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, ati “Uretse kwiyita Umushumba mukuru, ntiyigeze aba na mutoya.”

Avuga ko uyu Ndayizeye Isaie no kugira ngo abe Pasiteri, yabuhawe atabifitiye ubushobozi kuko yabuhawe ubwo yari agiye kubona akazi mu Muryango utegamiye kuri Leta ariko bakamusaba ko agomba kuba ari Umupasiteri.

Gatete Gallican uvuga ko batazi uko uyu mushumba mukuru wa ADEPR batazi uburyo yageze kuri uyu mwanya. Ati “Ntabwo tuzi uko yaje, n’ubuyobozi dufite aka kanya ntabwo tuzi uko bwaje kuko ntabwo bwashyizweho n’itorero ntibwashyizweho n’abanyetorero.”

Yavuze ko ibi byose ari ibyuririzi by’ibibazo byaje muri ADEPR akavuga ko byatangiye kuza ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana ubwo hazamukaga inkuru zivuga ko bibye miliyari 3 Frw.

Gatete avuga ko hashyizweho umutwe wiswe nzahuratorero ariko ko uyu mutwe ntakindi wari ushinzwe uretse kurwanya aba bahoze ari abayobozi b’iri torero.

Avuga ko ibyashinjwaga aba bahoze ari abayobozi ba ADEPR byose byari ibihimbano byari bigamije kwangisha abakristu aba bahoze ari abayobozi ubu bagikurikiranyweho ibyaha we avuga ko bitigeze bibaho.

 

Gacaca muri ADEPR

Gatete Gallican uvuga ko bafite komite itajya imbizi n’ubuyobozi bushya bwashyizweho muri ADEPR, yanagarutse ku kigega cyashyizweho muri iri torero rya ADEPR cyashyirwagamo amafaranga n’abayoboke baryo ariko kikaza guhomba bikazamura urunturuntu mu bakristu, avuga ko iki kigega cyahombye cyera atari ku buyobozi bwa Sibomana na Tom.

Avuga ko kuva cyera haba ku buyobozi bwakurikiye ubwa ba Sibomana na bwi atahwemye kugaragaza ibibazo biri muri ADEPR bikaza kuba ibindibindi ku buyobozi buriho ubu, na bwo ko atazahwema kugaragaza imbaraga nke zabwo.

Ati “Ntabwo ibibazo bya ADEPR mbigiyemo ubu ahubwo we nda ni bwo mbashije kugaragara kuri za Channel ariko ntabwo mbigiyemo ubu kuko natangiye ku bwa Sibomana.”

Yahakanye ibivugwa ko muri iri torero habamo ingengabitekerezo ya Jenoside, ati “Ahubwo twagiye tugira bamwe mu bayobozi bagiye bagira iyo ngengabitekerezo ndetse na bamwe dufitemo ubu babifite.”

Yavuze ko gushakirwa umuti ibibazo biri muri ADEPR bikwiye guhera mu mizi kandi bigakoranwa ubushishozi ku buryo ubuyobozi buriho bwemera guca bugufi bukaganira n’abatavuga rumwe na bwo.

Ati “Mu cyo maze iminsi nsaba, nsaba ko iwacu muri ADEPR haba Gacaca, ayo mazimwe agashira, kuvuga ngo’ ba Tom na Sibomana baribye, ngo ba kanaka na ba kanaka barababeshyera ngo abariho ubu ni imfura’ nihabeho Gacaca.”

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jonathan NSENGIYUMVA says:
    3 years ago

    MATAYO 16:18
    [18]Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’

    ku bwanjye ndumva Garikani yabasengera baringiza manda batorewe nawe akiyamamaza tukamutora ibyo bibazo avuga akabikemura, kuko ibyo avuga sinzi byadufasha kujya mbere mu MWUKA, murakoze

    Reply

Leave a Reply to Jonathan NSENGIYUMVA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 8 =

Previous Post

Abagore babiri bafatanywe ibicuruzwa bya magendu byiganjemo mukorogo bya Miliyoni 9Frw bakuraga muri DRC

Next Post

Buravan wafashwe n’indwara y’amayobera ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye kwivuriza

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Buravan wafashwe n’indwara y’amayobera ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye kwivuriza

Buravan wafashwe n’indwara y’amayobera ari kubarizwa muri Kenya aho yagiye kwivuriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.