Ndimbati yagejejwe imbere y’urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Film umaze kubaka izina mu Rwanda, Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamamaye nka Ndimbati ukurikiranyweho gusambanya umwana, yagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ndimbati yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022, nyuma y’amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru binyuranye ko hari umukobwa yasambanyije abanje kumusindisha, akamutera inda bakabyarana impanga z’abana babiri.

Izindi Nkuru

Uyu mukinnyi wa Film umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda, yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Mu mashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, umubyeyi witwa Kabahizi Fridaus, yatangaje ko yasambanyijwe na Ndimbati atarageza imyaka y’ubukure 18, ubwo bahuraga amwizeza kuzamufasha kwinjira mu mwuga wo gukina Film ariko akaza kumujyana muri lodge abanje kumunywesha inzoga ubundi bakararana.

Uyu Kabahizi Fridaus wagaragazaga n’abana babiri b’impanga yabyaranye na Ndimbati, yavugaga ko ubwo yararanaga na Ndimbati, byaje kumuviramo gusama akaza no kubyara izi mpanga, akaza no kujya abafasha ariko ko nyuma yaje kubatererana.

Ndimbati na we wari wagize icyo avuga kuri ibi yavugwagaho, yari yatangaje ko asanzwe afasha uyu mugore n’abana yabyabye gusa akavuga ko afite ibimenyetso byinshi ko yaje ari kuri misiyo yo kumuhindanyiriza isura muri rubanda.

Uyu mukinnyi wa Film wavugaga ko iki kibazo kizakemurwa binyuze mu nzira z’amategeko, yavugaga ko atanizeye neza ko aba bana b’uyu mugore ari abe koko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru