Rurageretse hagati ya Ndimbati n’umukobwa umushinja kumutera inda abanje kumusindisha bakabyarana impanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi wa Film umaze kubaka izina mu Rwanda, Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati, yemeye ko asanzwe afasha umukobwa umushinja kumutera inda atarageza imyaka y’ubukure abanje no kumusindisha, gusa akavuga ko afite ibimenyetso ko uyu mukobwa yaje ari kuri misiyo yo gushaka kumuhindanyiriza isura.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe, hatangiye gucicikana amakuru y’umukobwa witwa Kabahizi Fredaus ushinja uyu mukinnyi wa Film kumutera inda abanje kumusindisha atarageza n’imyaka y’ubukure bakaza kubyarana impanga z’abana babiri.

Izindi Nkuru

Uyu mukobwa waganiriye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, yavuze ko yamenyanye na Ndimbati ubwo uyu mukinnyi wa Film yakundaga kuza kureba umuhungu babaga mu gipangu kimwe ufata amashusho (Cameraman).

Uyu mukobwa avuga ko yaje kubwira Ndimbati ko amufana ndetse akamwaka ubufasha bwo kumwinjiza mu mwuga wo gukina film undi na we akamwemerera.

Nyuma ngo baje guhura bumvikanye ko bagiye kuganira kuri ubu bufasha yari yamwemereye, bahura Ndimbati ari mu modoka irimo inzoga yitwa Amarura akaza kumuhaho.

Ati “Ndanywa, ndasinda ibyakurikiyeho naje gusanga ndyamanye na we muri lodge, bwari ubwa mbere nyweye inzoga, n’abo twabanaga barabizi, ni we wazinywesheje bwa mbere, njye nari nziko inzoga zibiha sinari nzi n’uko zisa uretse byeri.”

Nyuma ngo yaje kubona impinduka ku mubiri we, agiye kwa muganga, basanga aratwite ahita abimenyesha Ndimbati akamwizeza kuzamufasha.

Uyu mukobwa uvuga ko yatangiye kubonabona kubera gucika intege, yaje kujyanwa na Ndimbati kubana na mwishywa we i Gikondo ariko ntiyarambayo kuko batahuje.

Kabahizi Fredaus wavuze byinshi kuri iyi nkuru ndende y’ibyamubayeho kuva yasama aho yanaje gusubira iwabo ku ivuko mu Majyepfo ariko naho ntahatinde, yavuze ko amaze kubyara impanga, yatangiye kugirana ibibazo n’umugore babanaga barahujwe na Ndimbati akaza kujya kumukodeshereza inzu ku Kamonyi ariko we n’abana be bahicirwa n’inzara kuko uyu mukinnyi wa film atabafashaga.

Uyu mukobwa avuga ko yafashe umwanzuro wo kujya kureba Ndimbati aho atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ndetse ajya no kubimenyesha RIB.

Avuga ko Ndimbati yageze n’aho amusaba abana babyaranye ubundi akamuha ibihumbi 500 Frw kugira ngo ashake icyo akora ubundi azasubirane abana afite icyo abatungisha ariko na byo ntiyabikora, gusa ngo yamufashije kubona akazi.

 

Ndimbati ati iki?

Uwihoreye Mustafa AKA Ndimbati wemeye ko azi uyu mugore, yavuze ko atigeze yanga kumufasha ndetse ko n’ubu amufasha.

Ndimbati yemeza ko n’inzu uyu mugore abamo ari we umwishyurira ubukode ndetse anamufasha mu mibereho ya buri munsi, aganira n’umunyamakuru, yagize ati “Yakubwiye ko se uko yari abayeho atari njyewe wabikoraga?”

Ndimbati avuga ko uyu mugore yaje akamujugunyira abana bamaze ukwezi kumwe ariko nyuma y’iminsi ibiri akongera kuza kubiba.

Uwihoreye Mustafa avuga ko atigeze yanga gufasha uyu mubyeyi ahubwo ko yamwifuzagamo amafaranga y’umurengera.

Ati “Yaraje hari papa we, abavandimwe be, aravuga ngo arifuza miliyoni 5, bakamukodeshereza inzu y’ibihumbi 300, bakamushakira umukozi ndetse bakamushakira n’akazi yifuza.”

Uwihoreye AKA Ndimbati uvuga ko atanizera ko inda yavutsemo aba bana ari we wayiteye uyu mugore, yavuze ko afite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko yaje ari kuri misiyo yo kumuhindanyiriza isura.

Ati “Mfite ibimenyetso byinshi cyane ntavugira hano bigaragaza ko uwo mugore ahubwo yari ari kuri misiyo yo kugira ngo asebye izina ryanjye.”

Ndimbati avuga ko iki kibazo nikigera mu nzego, kizakemuka mu buryo bw’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru