Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Abemerewe Inka bagahabwa ingurube baravuga icyemezo gikomeye bashobora gufata

radiotv10by radiotv10
14/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
3
Ngoma: Abemerewe Inka bagahabwa ingurube baravuga icyemezo gikomeye bashobora gufata
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, baravuga ko Perezida Paul Kagame yabemereye ko bazorozwa Inka ariko batungurwa no kuba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarabahaye Ingurube, na zo bayobewe irengero ryazo, bakavuga ko nibatabakemurira ikibazo bazajya kubarega kwa Perezida.

Aba baturage bageze mu zabukuru basanzwe banahabwa inkunga y’ingoboka, babwiye RADIOTV10 ko bari bizejwe Inka ndetse na bo batangira kubyinira ku rukoma bumva ko bagiye kujya banywa amata.

Niyonagira Therese yagize ati “Kagame yari yaduhaye Inka noneho baragenda bigurira Ingurube, bazikuye i Zaza, ingurube barazirya.”

Uyu muturage avuga ko bari banubatse ibiraro bakoresheje amafaranga yabo, bityo ko aba bayobozi bakwiye kubasubiza amafaranga yabo.

Ati “Nimuduhe ibyacu turye nimwanga tuzajye kubarega.” Umunyamakuru ahita amubaza aho bazabarega, abanza kwirahira Perezida ati “Ndakambura Kagame, ntabwo se umuntu yamusanga akabarega.”

Mugenzi we na we uri muri aba bari bemerewe Inka bakaza guhabwa ingurube, avuga ko na zo zaje ariko ntizimare kabiri mu biraro kuko zimwe bazigurishije, izindi bakazirya.

Bavuga ko bataburana iki kiraro bubakishije ahubwo ko baburana amatungo bemerewe na Perezida wa Repubulika, bakaza kuyabura mu maherere.

Ati “Ubundi ni muri Leta ntituburana ubutaka turaburana igikorwa Paul [Perezida Kagame] yaduhaye yafashije abatishoboye bakongera bakakitwambura, barakitwambura se kuki kandi akiri ku isonga kandi aduhetse mu mugongo.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze yaba ubw’Umurenge wa Kazo ndetse n’ubw’Akarere ka Ngoma, ntibugaragaza irengero ry’aya matungo n’uburyo baba barorojwe ayo batemerewe.

Ku kibazo cy’amafaranga y’imisanzu yatanzwe n’aba baturage yo kubakisha ikiraro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Singirankabo Jean Claude yavuze ko aba baturage bageze mu zabukuru bifuzaga ko ibi biraro bisenywa ubundi ibikoresho bibyubatse bikagurishwa bagahabwa amafaranga.

Ati “Twabiganiriyeho n’Akarere, gasaba ko ibyo biraro bitagurishwa bakazafata umwanzuro, niba bazafata bariya bacyecuru bo muri IDP [umudugudu w’ikitegererezo] na bo bagashyiramo andi matungo.”

Uyu muyobozi avuga ko aba baturage bazahabwa igisubuzo niba bazasubizwa amafaranga y’imigabane yabo cyangwa iki kiraro cyakongera kororerwamo.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 3

  1. ka says:
    3 years ago

    Kuki se batajya muri gahunda ya Girinka? Niba ingurube batazishaka ntibazazifate. Gusa nabo mbibutse ko impano itaregerwa.

    Reply
    • Uwera says:
      3 years ago

      Ariko se abo babyeyi bari mu zabukuru bazashobora kororo inka ko mbona ari umurimo ugira akazi kenshi cyane ?

      Reply
  2. ka says:
    3 years ago

    Bivuze ko ikibazo gito kitatagakwiye kunanirana. Murakoze

    Reply

Leave a Reply to Uwera Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − eight =

Previous Post

Hasobanuwe umwuka wari mu biganiro bya mbere byahuje M23 n’abarimo FARDC

Next Post

Hafashwe icyemezo mu rubanza ruvugwamo miliyari 5Frw rw’abakozi ba RBC

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba
IMIBEREHO MYIZA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Hafashwe icyemezo mu rubanza ruvugwamo miliyari 5Frw rw'abakozi ba RBC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.