Hafashwe icyemezo mu rubanza ruvugwamo miliyari 5Frw rw’abakozi ba RBC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga isoko rya miliyari 5 Frw mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barekurwa by’agateganyo.

Abaregwa muri uru rubanza, ni uwigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, Kamanzi James ndetse n’abakozi batatu b’iki Kigo basanzwe bari no mu kanama gashinzwe gutanga amasoko ari bo; Kayiranga Leoncie, Ndayambaje Jean Pierre na Ndayisenga Fidele.

Izindi Nkuru

Undi watawe muri yombi, ni uwari umukozi w’iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Karere ka Karongi, Rwema Fidele ari na we ukurikiranyweho guhabwa isoko ry’ariya mafaranga.

Aba batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 16 Ugushyingo 2022, bari bafungiye muri za sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo iya Rwezamenyo, iya Kicukiro ndetse n’iya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, icyo kugira akagambane mu gufata icyemezo hashingiwe ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye mu cyumweru gishize, tariki 08 Ukuboza 2022, Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro impamvu zikomeye zituma busaba ko abaregwa bakurikiranwa bafunze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ririya soko ry’amafaranga asaga miliyari 5 Frw ryahawe Rwema Fidele kandi byari bizwi ko ari umukozi wa RBC.

Bwavuze ko kuba aba bakozi bari basanzwe bakorana n’uyu wahawe isoko, bigaragaza ko bakoze ibyaha bishingiye ku gutanga isoko hashingiwe ku kimenyane bityo ko hari impamvu zikomeye zituma hakwemezwa ko bakoze ibi byaha, bakaba bakwiye gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, rwemeza ko bamwe mu baregwa muri uru rubanza barekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zihari zituma bakurikiranwa bafunze.

Umucamanza kandi yemeje ko Rwema Fidele we akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha cyo guhabwa isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko yemeye gupiganirwa ririya soko ry’arenga Miliyari 5 Frw kandi abizi ko ari umukozi w’ikigo cyari cyatanze iryo soko.

Urukiko rwagarutse ku byatangarijwe mu rubanza, yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwasobanuye ko sosiyete y’ubucuruzi ya Rwema yahawe isoko ry’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru