Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngoma: Batandatu bishe bakase umuhogo uwarokotse Jenoside bakatiwe gufungwa burundu

radiotv10by radiotv10
18/05/2022
in MU RWANDA
0
Ngoma: Batandatu bishe bakase umuhogo uwarokotse Jenoside bakatiwe gufungwa burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwatakiye igifungo cya burundu abantu batandatu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba bantu batandatu bari muri barindwi bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Mukamana Josephine w’imyaka 54 y’amaviko wishwe tariki 09 Werurwe 2022 aho yiciwe mu Mudugudu wa Karenge II mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.

Uretse aba batandatu bahamijwe icyaha bagakatirwa gufungwa burundu, undi umwe wahoze ari umushumba wa nyakwigendera we yagizwe umwere mu gihe aba bahamijwe icyaha, banaciwe indishyi zingana na Miliyoni 96 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye iki cyemezo mu cyumweru gishize tariki 12 Gicurasi 2022.

Ubushinjacyaha bwaregaga aba bantu barindwi, bwagaragaje imikorere y’iki cyaha, buvuga ko uyu mugore yishwe n’abo bantu bamukata umuhogo ndetse banamunogoramo amaso nyuma yo kumwica.

Bwagaragaje ko nyuma yo kwica nyakwigendera, bafashe umurambo ubundi bawujugunya mu cyobo cya Cm 80 bari bacukuye, babanje kumukuramo imyenda yari yambaye.

Aba bantu bishe nyakwigendera nyuma yo kumucunga bakamufata avuye ku kiraro cy’inka ze ari nab wo bamukebaga ijosi kugeza apfuye.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko aba bantu bishe nyakwigendera nyuma y’uko hari urubanza yari yararezemo umwe muri aba bantu wari waramukubise akaba yari yaranabihamijwe n’urukiko rukanamutegeka kumwishyura indishyi.

Umuhungu w’uyu wari warakubise nyakwigendera, na we yari yaramwibye ihene bikaba byari byaratumye bahigira kuzamwica, bakaza no kubishyira mu bikorwa bashatse abandi babibafashijemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + five =

Previous Post

Umumotari udafite ikirahure kuri ‘casque’ y’umugenzi azafatwa nk’ukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko-RURA

Next Post

Ishyirahamwe ry’Umupira muri Tanzania ryakubise akanyafu Masudi Juma kubera kurwana

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishyirahamwe ry’Umupira muri Tanzania ryakubise akanyafu Masudi Juma kubera kurwana

Ishyirahamwe ry’Umupira muri Tanzania ryakubise akanyafu Masudi Juma kubera kurwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.