Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwatakiye igifungo cya burundu abantu batandatu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Aba bantu batandatu bari muri barindwi bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Mukamana Josephine w’imyaka 54 y’amaviko wishwe tariki 09 Werurwe 2022 aho yiciwe mu Mudugudu wa Karenge II mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.
Uretse aba batandatu bahamijwe icyaha bagakatirwa gufungwa burundu, undi umwe wahoze ari umushumba wa nyakwigendera we yagizwe umwere mu gihe aba bahamijwe icyaha, banaciwe indishyi zingana na Miliyoni 96 Frw.
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye iki cyemezo mu cyumweru gishize tariki 12 Gicurasi 2022.
Ubushinjacyaha bwaregaga aba bantu barindwi, bwagaragaje imikorere y’iki cyaha, buvuga ko uyu mugore yishwe n’abo bantu bamukata umuhogo ndetse banamunogoramo amaso nyuma yo kumwica.
Bwagaragaje ko nyuma yo kwica nyakwigendera, bafashe umurambo ubundi bawujugunya mu cyobo cya Cm 80 bari bacukuye, babanje kumukuramo imyenda yari yambaye.
Aba bantu bishe nyakwigendera nyuma yo kumucunga bakamufata avuye ku kiraro cy’inka ze ari nab wo bamukebaga ijosi kugeza apfuye.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko aba bantu bishe nyakwigendera nyuma y’uko hari urubanza yari yararezemo umwe muri aba bantu wari waramukubise akaba yari yaranabihamijwe n’urukiko rukanamutegeka kumwishyura indishyi.
Umuhungu w’uyu wari warakubise nyakwigendera, na we yari yaramwibye ihene bikaba byari byaratumye bahigira kuzamwica, bakaza no kubishyira mu bikorwa bashatse abandi babibafashijemo.
RADIOTV10