Friday, February 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo

radiotv10by radiotv10
13/02/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo
Share on FacebookShare on Twitter

Abakorera ubuhinzi bw’imbuto mu cyanya gihuriweho n’Imirenge ya Murama na Kabarondo mu Karere ka Ngoma, bataka ibihombo baterwa n’imbuto zangirikira mu mirima n’izibwa, bagasaba ko Leta yabafasha kubona isoko, cyangwa bakabona uruganda bakajya bongerera agaciro umusaruro wabo.

Ni icyanya gihingwamo imbuto zitandukanye n’abahinzi bo mu Mirenge ya Kabarondo, Murama n’igice gito cy’Umurenge wa Remera wo mu Karere ka Ngoma. Ibifenesi ni byo byamaze kwera ariko ntibirabonerwa isoko, ibintu bituma hari aho abajura babyiba.

Icyo aba bahinzi bahurizaho ni ugusaba ko bakegerezwa uruganda rwakongera agaciro izi mbuto cyangwa bagashakirwa isoko.

Uwitwa Ernestine ati: “Ibifenesi barabyiba cyane. Byaba byiza baduhaye uruganda tugakuramo umutobe tukiteza imbere.”

Undi witwa Uwingabire Janviere yunzemo ati: “Barabyiba rwose. Nk’ubu mfite ibifenesi birenze mirongo itanu ariko nta na kimwe ndaryaho, kandi byera buri gihe. Tubonye batabyiba byatugirira umumaro. Wenda bakadushakira nk’uruganda rubitunganya bakajya babikamura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo, Hategekimana Fred, arasobanura ko hari gutekerezwa uburyo bwo kubika izi mbuto hashyirwaho icyumba gikonjesha (cold room) kizabafasha kuzibika mu buryo burambye, ku buryo zizarindwa kwangirika mbere yo gushakirwa isoko.

Ati: “Iririmo gutekerezwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ni ukureba uburyo hajyaho icyo twita cold room (icyumba gikonjesha kibika imbuto igihe kirekire), ku buryo zishobora kubikwa neza kandi zigafata igihe kirekire zitangiritse. Uzaza kuzigura cyangwa kuzirangura azajya azisanga ahabugenewe atazisanze mu murima. Icyo ni cyo turimo gukoraho nk’ubuyobozi, kandi turabona ko kiri kubonerwa igisubizo.”

Akomeza avuga ko no ku bijyanye n’isoko hari gukorana n’ibigo bya Leta bifite mu nshingano ubuhinzi n’ibyoherezwa mu mahanga, hagamijwe gushakira izi mbuto amasoko arambye.

Ati: “Ku bijyanye n’isoko, turakorana n’ubuyobozi bw’ibigo bya Leta bitandukanye bifite mu nshingano ubuhinzi n’ibyoherezwa mu mahanga. Turabona ko harimo igisubizo gifatika kuko hashyizweho itsinda rihuriweho n’ibyo bigo, Akarere ndetse n’abahinzi ubwabo.”

Iki cyanya cy’imbuto ziribwa cya Murama na Kabarondo gihinzweho imbuto kuri hegitari zisaga gato 1000. Abahinzi bavuga ko zimwe muri zo zabonewe isoko, ariko hakiri izikeneye gushakirwa amasoko arimo ibifenesi n’amaronji.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Is Valentine’s Day Only for Couples, or Can Friends Celebrate Too?

Next Post

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

Related Posts

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

by radiotv10
13/02/2026
0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2025-2026 igabanukaho miliyari 80,4 Frw, ari ubushobozi...

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

by radiotv10
13/02/2026
0

Abaturage bo mu Kagari ka Cyarwa, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe kinini bafite...

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

by radiotv10
12/02/2026
0

Abari mu bugenzuzi bwo gutahura abacuruza inzoga z’inkorano mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bababajwe no...

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

Intumwa z’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF zasuye Kaminuza y’Igisirikare cya Kazakhstan

by radiotv10
12/02/2026
0

Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ‘RDFCSC Nyakinama’, ziyobowe na Brig Gen Andrew Nyamvumba, riri mu rugendo shuri...

Gisagara: Bataraka ibihombo baterwa n’isoko bacururizamo bavuga ko ridakwiye kwitwa irya kijyambere

Gisagara: Bataraka ibihombo baterwa n’isoko bacururizamo bavuga ko ridakwiye kwitwa irya kijyambere

by radiotv10
12/02/2026
0

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko isoko ry’aka Karere ridakwiye kwitwa irya kijyambere, kuko ryubatswe mu buryo butajyanye...

IZIHERUKA

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw
MU RWANDA

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

by radiotv10
13/02/2026
0

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

13/02/2026
Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

13/02/2026
Ngoma: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo

Ngoma: Bavuze ibyifuzo basaba Leta kwigaho byatuma baruhuka ibihombo

13/02/2026
Is Valentine’s Day Only for Couples, or Can Friends Celebrate Too?

Is Valentine’s Day Only for Couples, or Can Friends Celebrate Too?

13/02/2026
Uko hakiriwe umukinnyi wa filimi ‘Samusure’ wari umaze igihe agiye hanze y’u Rwanda

Uko hakiriwe umukinnyi wa filimi ‘Samusure’ wari umaze igihe agiye hanze y’u Rwanda

12/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n'ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya zimwe mu mpamvu zatumye Ingengo y’Imari y’u Rwanda igabanukaho miliyari 80Frw

Ubutumwa bw’ibyishimo bw’umunyamakuru Robert McKenna nyuma yo kwambika impeta umukunzi we

Huye: Bahawe umuriro bo bita uwa baringa none n’ibikorwa remezo byawo biri kwangirika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.